Ruhango : Inzu y'amateka ya Jenoside yifujwe mu Mayaga igiye kubakwa

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iravuga ko mu bufatanye n'izindi nzego, mu Mayaga hazubakwa inzu y'amateka n'ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kubungabunga amateka yo muri ako gace.

kwamamaza

Igice cy'Amayaga cyo mu Karere ka Ruhango kigizwe n'Imirenge ya Ntongwe, na Kinazi, cyabayemo jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw'indengakamere.

 Uretse interahamwe zicaga abatutsi, zanafatanyaga na bamwe baturage b'Igihugu cy'abaturanyi b'abarundi, maze bamwe bakarya ibice by'imibiri y'abishwe. 

Ashingiye kuri aya mateka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yihanganisha abaharokokeye, akanabashima ku butwari bagize mu gutanga imbabazi.

Ati: “ndasaba abcitse ku icumu gukomeza kwihangana no kwiyubakamo ubudaheranwa kuko nibyo bizagamburuza uwo ariwe wese wifuje ko muzima. Ndashimira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku mpano ikomeye y’imbabazi mwatanze, kwihangana no kudaheranwa n’agahinda ndetse no guharanira kubaho mu bibazo by’inzitane mwasigiwe na jenoside mwanyuragamo.”

“turabashimira kandi ku ruhare rwanyu mu kubaka ubumwe bwacu nk’abanyarwanda, aho mwagize uruhare rukomeye n’ubushake mu kurangizwa kw’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, uyu munsi mu karere ka Ruhango tukaba nta rubanza na rumwe rutararangizwa dufite.”

Ubuyobozi bw'Amayaga Survivors Foundation n'ubw'akarere ntibwahwemye kugararaza icyifuzo cy'uko amateka n'ibimenyetso by'uko jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace byabungabungirwa mu nzu y'amateka. Minisitiri MUSABYIMA avuga ko noneho imitimo yo gutangira kubaka iyo nzu igiye gutangira.

Ati:”Gahunda Akarere kakoranye n’abarokokeye ndetse n’inshuti za Kinazi twarayimenye kandi turayishyigikiye ku buryo nk’uko mwabyumvikanyeho kubaka ibice bibura bigize urwibutso rwa Kinazi; aribyo inzu y’amateka bizatangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari tugiyemo kuko kugeza ubu byarateguwe.”

“ nabo kandi ni ukubashimira kuba mwarihanganiye igihe cyashize cyatinze ndetse mukemera ko inyigo zari zarakozwe zisubirwamo kugira ngo ibitari binoze bishobore kunozwa.”

Anavuga ko ibibazo by'inzu zishaje cyangwa inshyashya z’abarokotse jenoside batishoboye zizakomeza kubakwa.

Kimwe n'ahandi mu Rwanda, mu Mayaga naho haracyaboneka imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Uyu mwaka habonetse imibiri 30 ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi isaga ibihumbi 60. 

.

Rukundo Emmanuel/Isango Star-Ruhango

 Apr 25, 2024 - 14:18