
Rubavu: Batewe ipfunwe nuko ibiro by'Akagari kabo bikorera mu isoko
Aug 8, 2024 - 15:26
Abatuye mu kagali ka Rungu baravuga ko batewe ipfumwe nuko ibiro by'akagali kabo bikorera mu isoko hamwe nahacururizwa imisururu nyamara barateye intabwe yo gukusanya amafaranga bakigurira ikibanza. Ubuyobozi bw'umurenge wa Mudende ariwo ubarizwamo aka kagali, buremeza ko isoko n’Akagali bibangamirana ariko basabye Akarere kubafasha ariko kakaba batarasubizwa.
kwamamaza
Iyo ugeze mu soko rya Gahenerezo riherereye mu murenge wa Mudende wo mu karere ka Rubavu, utamenyereye aho akagali ka Rungu gakorera biroroshye kuyoboka mu kigage n’imisururu.
Abatuye hirya no hino muri aka kagali gafite ibiro bikorera hagati mu isoko bavuga ko batewe ipfunwe naho gakorera bagereranyije naho iterambere rigeze.
Umuturage umwe ati: “urabona nk’iyo isoko ryaremye, hari igihe haba akabazo ku Kagali noneho ugasanga umuntu afite ikibazo noneho n’abari mu isoko bakaza gushungera batari bazi ibyo aribyo kandi batakagombye kwinjira mu buzima bwa wa muntu. Usanga ari akavuye cyane ko buri wese aba yiviriye mubye, abavuye mu kabari!”
Undi ati: “ipfunwe turarifite ariko nta kundi twabigenza. Ni mu isoko kandi haba harimo abasazi, abarwanyi, abatandukanye, ibisambo byose…”
“dufite ipfunwe kuko bamwe bamaze kubaka naho twe dukorera mu Gahenerezo! Nonese si Akagali kamwe?”Akagali kari mu isoko ni ikibazo! Nonese ahantu h’akavuye, mu isoko, nk’igihe baremye inama wagira ngo ni isoko kandi ari inama!”
Bavuga ko mu bushobozi bwabo bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice ariko hashize igihe cy’umwaka.
Umwe ati:”nk’abaturage twaguze ikibanza!”
Undi ati: “badutera inkunga Akagali kakubakwa, kakajya ahantu hitaruye, tukamenya ko ariho Akagali kari.”
Adaciye ku rugande, umuyobozi w'aka kagari ka Rungu, KAGARURA Joseph, nawe avugako ko gukorera mu isoko kwako bibangamirana. Anavuga ko amafaranga abaturage bateranyije yashoboye kugura ikinza ariko ntiyubake nuko bagakomeza gukodesha mu soko nk’abandi bacuruzi.
Ati: “birabangama! Twari twavuganye na nyir’inzu ko yasubiza amafaranga uyu muntu ucuruza ikigage iruhande rw’Akagali cyangwa se akajya gushaka ahandi akorera. Gusa birabangamye ariko mu mikoranire, ari umuturage yarabyemeye, na nyir’inzu yarabyemeye.”
Ku rundi ruhande, umucuruzi w’ikigage avuga ko atumva ibyo kwimukira Akagali.
Ati: “ntabwo twabyumvikanyeho! Ubundi uko bimeze, kubona inzu hano mu Gahenerezo ntabwo byoroshye.”

Icyakora umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Mudende aka kagali karimo, Murindangabo Eric, avuga ko nyuma yo kugora ibishoboka birimo no kubimenyesha akarere ka Rubavu ntacyo karabasubiza.
Ati: “Kubaka Akagali bisaba budget, kubona budget rero biterwa n’ubushobozi buhari. Ubwo rero twakoze ubuvugizi kugeza ubu nta makuru twari twamenya y’igiteganyijwe gukorwa.”
Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ariko ntibyayikundira kubona icyo buvuga ku ikodeshwa mu isoko ry’aka Kagali ka Rungu, mu nzu z’ubucuruzi, gukorera ahacururizwa imisururu, imiyoborere n’ubucuruzi mu soko rya Gahenerezo birakomeje ari nako miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 abaturage biteranirije yaguzwemo ikibanza cyahakubakwa Akagali ariko amaboko yabo agasa nagarukiye aho.
@Emmanuel BIZIMANA Isango Star- Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


