Rubavu: Bahangayikishijwe n’indwara bita Sempeshyi iri gufata ibirayi bikiri bito

Abahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Busasamana baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara y’ibirayi yiswe SEMPESHYI iri kubifata bakimara ku bitera bigahinduka nk’ibyakubiswe n’umuriro. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyo ndwara ari kirabiranya yatewe no kudahinduranya igihingwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Rubavu, bakora ubuhinzi bw’ibirayi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’indwara iri gufata ibirayi nyuma yo kubitera bikamera amababi yabyo asa nayarabye.

Umwe muribo yagize ati: “ni ugutera ibirayi noneho bikamera ari byiza, waba urangije kubagara biahita byose byuma ndetse bikazana uruyange biteze.”

Undi ati: “sempeshyi iraduhangayikishije cyane, aho umuntu ajya guhinga arobanuye imbuto aziko ateye imbuto nzima. Akabihinga noneho yagera igihe cyo kubyuhira ngo abitere umuti abikurikirane, bikagenda biba umuhondo ndetse bitukura ukuntu.”

Abaturage basaba inzego bireba ko hakorwa ubushakatsi kugira ngo iyi ndwara imenyakane ndetse nuko yakwirindwa kuko abenshi imaze kubashyira mu gihombo kinini.

Umwe ati:“dufite igihombo kinini cyane kuko twakoresheje abahinzi benshi cyane. Ubu nkanjye nahombye miliyoni yose ari ibirayi nateye. Icyo dusaba inzego z’ubuhinzi ni ukutwegera noneho bakadufasha. N’iyo ndwara, ba Agromome bakayishakisha bakamenya iyo ariyo.”

Undi ati: “ Sempeshyi yaduteye igihombo, hahandi umuntu ajya ahinga nuko byakwanga akazinukwa kongera kujya gushaka indi mbuto kandi n’iyo yateye yamunaniye.”

Abaturage bavuga ko bataramenya neza iby’iyi ndwara bahaye izina rya Sempeshyi. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko butari bubizi, ariko nyuma yo kujya gusura imirima yabo buvuga ko byatewe nuko batahinduranyije ibihingwa, bituma ibirayi bahinze bifatwa na kirabiranya.

 MULINDWA Prosper; Umuyobozi w’aka karere, yagize ati: “iki kibazo ntacyo twari tuzi ni nayo mpamvu nirinze kugira icyo nkumbwira tutabanje kugisuzuma. Byatumye twoherezayo itsinda ry’abatekinisiye bahuza akarere na RAB. Birashoboka ko wenda ari ukudasobanukirwa kuko uwagiye ahinga ibirayi akongera akabisimbuza ibirayi, akongera akabisimbuza …rero iyo ndwara yitwa ‘kirabiranya’.”

“Ubutaka budasimburanywaho ibihingwa, ibyo twita ‘rotation’, ntabwo buba bufite ubushobozi bwo gukumira indwara nk’izo ngizo.”

Abenshi mu batuye mu bice bya Busasamana, mu karere ka Rubavu, batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Bimwe mu bihingwa bikunze kuhahingwa byiganjemo ibirayi, ibigori, ibishyimbo.

Gusa kuri bamwe usanga igihingwa cy’ibirayi aricyo cyafashwe niyo ndwara ya kirabirana, abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko iyo idatewe n’imbuto yanduje izindi, biterwa no kudahinduranya ibihingwa.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rubavu.

 Mar 28, 2024 - 14:31