RSB irizeza abantu bakoresha imodoka na moto zikoresha ingufu zisubira ko bateri ziba zapimwe

Mu rwego rwo kugirango u Rwanda rugabanye imyuka ihumanya ikirere, nkuko biri muri gahunda rwihaye kugera muri 2050, u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zirimo n’izo gukoresha ingufu zisubira zikoreshwa ku binyabiziga birimo moto n’imodoka hagabanywa ikibomoka kuri peteroli bikoresha.

kwamamaza

Abaturage batega ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bavuga ko ari ibintu byiza kuko batega bizeye ko ibi binyabiziga byujuje ubuzirange kandi byihuta cyane ku buryo babyishimira.

Umwe ati "moto urayitega bisanzwe nta biciro biri hejuru bashyizeho ngo nuko itwarwa n'umuriro kandi niyo akujyanye ashobora kukubwira ko bateri yenda gushiramo umuriro, yajya gushyiramo bateri ntabwo bitinda".

Ku ruhande rw’abakoresha ibi binyabiziga bavuga ko ari byiza cyane kuko hari itandukaniro n’ibinyabiziga bidakoresha amashanyarazi gusa bakavuga ko bateri zabyo zijya zibatenguha bagakemanga ubuziranenge bwazo.

Umwe ati "imbogamizi tugira ni umuriro umaramo umwanya muto, tubashije kubona nka bateri imara umwanya munini nta wundi muntu ushobora kugura indi moto ataguze moto y'amashanyarazi". 

Undi ati "gukemanga ubuziranenge bwazo turazikemanga kuko hari igihe ujya kubona moto izimye bateri iri kuri 80, iyo izimye urashorera ugasubira kuri sitasiyo, nizo mbogamizi dufite".    

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB kivuga ko kigenzura ubuziranenge bwa bateri zikoreshwa ku binyabiziga bikoresha ingufu zisubira, ku buryo ubuziranenge bwazo buba bwizewe nkuko bivugwa na Gatera Emmanuel umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB.

Ati "mu gihe cy'ingufu zisubira dufite inganda ziteranya amamodoka, ziteranya ama moto, aho niho ikigo cy'ubuziranenge cyongera kubibutsa ko gihari kugirango kibafashe kubahiriza amabwiriza, ubungubu dufite labaratwari zishobora kuba zapima bateri z'imodoka, iyo labaratwari ifite ubushobozi buhagije bwo gushyigikira iyo porogaramu, kuko hari uruhare bifite mu iterambere ry'igihugu ariko noneho biza binasubiza gahunda ya Leta ifite yo gutera imbere ariko habaho no kwita ku mihindagurikire y'ibihe".   

U Rwanda rwihaye kuba rwagabanyije imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera muri 2030, byitezwe kandi ko muri 2030, nibura 30% bya moto zikora mu mujyi wa Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ziri ku 8% izitwara abantu mu buryo bwa rusange zizaba ari 20% ndetse na 25% by’imodoka zisanzwe. 

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 19, 2024 - 08:04