
RDC na AFC/M23 bemeranyije kurekura imfungwa no horohereza ubutabazi
Apr 20, 2026 - 06:57
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 batangaje ko bageze ku bwumvikane bukomeye burimo kurekura imfungwa mu minsi 10, koroshya ubutabazi no gushyiraho uburyo bwo kugenzura agahenge, nyuma y’ibiganiro byabereye i Montreux muri Switzerland 13-17 Mata (04) 2026, biyobowe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga hagamijwe kwihutisha amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
kwamamaza
Iri tangazo rihuriweho n’impande zombi n’abahuza ryagaragaje intambwe igaragara imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Doha agamije amahoro arambye.
Mu byemejwe by’ingenzi, impande zombi zemeranyije gukuraho inzitizi zose zibangamira itangwa ry’ubutabazi, zizeza ko buzagera ku baturage bose bugarijwe n’intambara mu buryo bwihuse, butabogamye kandi bufite umutekano. Abatanga ubutabazi bemerewe gukora badafite igitutu, mu gihe impande zihanganye ziyemeje kutazivangira mu guhitamo abo zigenerwa n’uko zitangwa.
Hanashimangiwe kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi nk’ibiribwa, imiyoboro y'amazi, ibikorwa by'ubuhinzi, amatungo, ibitaro, amashuri, ingufu n’itumanaho, hirindwa ibitero cyangwa ibikorwa byabisenya kuko ari byo ubuzima bw’abaturage bushingiraho.
Ku ruhande rw’umutekano, hashyizweho uburyo bwo kugenzura no kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge (COVM), buzafasha gukurikirana, kugenzura no gutanga raporo ku iyubahirizwa ryaryo, ku bufatanye n’inzego z’akarere n’ubutumwa bwa Loni muri Congo ( MONUSCO).
Ikindi cyafatiweho umwanzuro ni irekurwa ry’imfungwa mu gihe kitarenze iminsi 10, mu rwego rwo kubaka icyizere no kongera imbaraga mu biganiro by’amahoro. Gusa si ubwa mbere iyi ngingo igarutsweho kuko AFC/M23 yakomeje gushinja RDC kutarekura imfungwa zayo nk'uko byemeranyijwr mu biganiro byabanje mu gihe ku ruhande rwayo yari yarazifunguye. Amakuru yavugaga ko bishoboka izo mfungwa zaba zarishwe.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi bishyigikiwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Qatar, Amerika, Togo nk’umuhuza w'umuryango wa Africa yunze ubumwe, ndetse n'umuryango w'Abibumbye, byashimiwe uruhare bifite mu guteza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Impande zombi zemeje ko zizakomeza ibiganiro ku zindi ngingo zisigaye, zigamije kugera ku masezerano yuzuye azahagarika burundu amakimbirane amaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo intambara ikomeje mu bice bya Masisi n'ahandi, Amerika yakeje intambwe ibiganiro bigezeho.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


