Putin yarahiye gukomeza intambara yo muri Ukraine.

Ubwo yatangazaga ijambo rigaruka ku Burusiya kur’uyu wa kabiri, Perezida Vladimir Putin yasezeranye ko azakomeza igitero leta ya Moscow yagabye kuri Ukraine. Nimugihe ibihugu by’Iburengerazuba bikomeje gufasha Ukraine kugira ngo yivune umwanzi.

kwamamaza

Putin yagize ati: “  intambwe ku yindi, tuzabikora neza kandi kuri gahunda kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Ibi Putin yabitangaje mugihe habura iminsi mike ngo huzure umwaka iki gitero gitangijwe.

Byitezwe ko hari ibitero bidasanzwe bishobora kuzakorwa n’Uburusiya , nubwo Kiev yatangaje ko byatangiye mbere y’igihe byari byitezwemo ariko igisilikari cya Ukraine kizakomeza kwihagararaho kugeza ubwo kizongera kugaba ibitero byo kwisubiza ubutaka bwayo.

Putin wakomeje gushinja ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi gukongeza iyi ntambara, kur’iyi nshuro yasubiyemo ko ibi bihugu aribyo bituma iyi ntambara itarangira, nyuma yaho byiyemeje koherereza Ukraine intwaro nsha kandi zikomeye zo kwirwanaho.

Putin ati: "Inshingano zo gukongeza amakimbirane yo muri Ukraine, kwiyongera kwayo, ku mubare w'abagirwaho ingaruka... bikorwa n’Iburengerazuba.”

 Ibi Peredida Putin yabitangaje nyuma y’uruzinduko rutunguranye Perezida Biden yagiriye muri Ukraine na Pologne , nyuma Antony Blinken; ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika atangaje  indi imfashanyo nsha muby’ umutekano igiye guhabwa Ukraine.

Ni imfashanyo ifite  agaciro ka miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika, harimo amasasu y’intwaro zikomeye zo mu bwoko bwa obusiers/ howitzers na Himars, ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Javelin hamwe n’ama-radars yo kugenzura umutekano wo mu kirere.

 Amerika kandi igiye guha Kiev izindi miliyoni 10 z’amadorari azakoreshwa mu butabazi bwihuse kugira ngo Ukraine ishobore kubungabunga ibikorwaremezo bitanga ingufu, dore ko byinshi byangijwe n’ibitero by’Uburusiya.

 Ibi kandi byiyongera ku bufasha ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi bikomeje guha Ukraine, n’ibihano by’ubukungu bikomeje gufatwa.

 Feb 21, 2023 - 12:51