Polisi y’u Rwanda yamuritse ibikoresho byayo birimo n'iby' ikoranabuhanga rigezweho na AI

Polisi y’u Rwanda yamurikiye Perezida Paul Kagame ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucunga umutekano, birimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), robot zifasha gutahura ibishobora guteza ibyago ndetse n’ibikoresho bikomeye bikoreshwa n’umutwe udasanzwe wa SWAT.

kwamamaza

Ibi bikoresho byamurikiwe Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana. Iki gikorwa cyabaye mbere y’umuhango wo kwinjiza ba Ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu.

Mu bikoresho byagaragajwe harimo robot imeze nk’imbwa ishobora gutahura imyuka ihumanya cyangwa ibisasu bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Hari kandi ibikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye ryaba irisanzwe ndetse n’iry’ubwenge buhangano [AI].

 Polisiy'iu Rwanda ifite ibikoresho  by'ikoranabuhanga bifasha mu gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho umukandida ashobora gukora ikizamini, kigakosorwa ndetse kwishyura bikaba bishobora gukorwa mu gihe cy'isaha imwe gusa.

Polisi yerekanye kandi imodoka n’ibikoresho birinda ababikoresha amasasu n’ibindi bitero, ndetse n’intwaro n’ibikoresho byifashishwa n’itsinda rya rya Polisi rya SWAT mu butabazi bwo mu nyubako ndende cyangwa ahantu hashobora guteza ibyago byinshi.

Hanamuritswe imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano n’ibikoresho bikoreshwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi uru rwego rukomeje kubaka rushingiye ku ikoranabuhanga no gutanga serivisi zihuse kandi zinoze mu kurinda abantu n'ibintu byabo.

 May 27, 2026 - 13:33