Polisi yerekanye abibaga ibikoresho bya Electronic n'ababiguze

Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abajura ryibaga ibikoresho bya Electronic n’ababigura, bamwe mu bibwe batangazwa no kubona ibyo batakaje, bavuga ko bari barabihebye burundu. Polisi irizeza ko ibikorwa byo kubafata no gukurikirana ababigura bizakomeza, inaburira abaguzi b’ibyibano.

kwamamaza

Iri tsinda ry'abajura ryiba ibikoresho byiganjemo ibya Electonics hamwe n'ababigura, ryerekanwe ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda, mu ntara y'Amajyaruguru. Bimwe mu bikoresho byafashwe birimo imashini byo mu bwoko bwa LapTop, televiziyo n'ibindi.

Bamwe mubashikirijwe ibikoresho byabo bari bibwe n'aba bajura baravuga ko batunguwe kuko abenshi bagaragaza ko bari barabihebye.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ko" Twaje kureba ibintu byacu twibwe. Twebwe twibwe televiziyo, ntabwo nibuka italiki ariko ni nko mu byumweru bibiri bishize. Abajura baje nko mu ma saa cyenda bakata grillage n'idirisha, barinjira bafata televiziyo."

Mugenzi we nawe avuga ko "Njyewe byantangaje,  nari naravuye ku bintu! Nari naravuze nti ubwo byaragiye, byararangiye natangiye gutekereza uburyo nature indi."

Barashima ubu bufatanye, ndetse ibi bishimangira ubunyamwuga bw'uru rwego.

Umwe ati:"Banyuze mu idirishya bakurura igikapu cyarimo machine (nari nasubiye ku ishuri). Rero ubu ndashima kkuba nsanze ari yo, ndashimira polisi y'u Rwanda ku bw'umutekano muri rusange, ko baba bakoze akazi kabo neza."

Undi ati:" Ni abanyamwuga kuko bakurikirana ibintu byacu. Atari abanyamwuga batwihorera! Kuba abantu baje nijoro bakabomora inzu yawe wowe usinziriye, bo bakagira akazi ko kujya kubishaka ni uko ari abanyamwuga."

Hari n'abaturage bibwe basaba ko iki gikorwa cyakomeza,  n'abandi bibwe ibikoresho bitaraboneka, bakabibona.

Gusa IP Ignace NGIRABAKUNZI avuga ko operasiyo zo gufata abiba abaturage hamwe nabo babigurisha bikomeje, n'ibindi bizatahurwa.

Yagize ati:"Ibikorwa byo gufata abagizi ba nabi cyangwa se abishora mu bujura n'ibindi bikorwa bihungabanya ituze n'umutekano by'umuturage, birakomeje. Polisi irahari, ikora umunsi ku munsi, niba hari abatabibonye cyangwa se n'uwibwe wo hanze; icyo tuba dusaba ni uko badusangiza amakuru, yaba uwo bakeka ho ko ari umujura agakurikiranwa kugira ngo ari yo cyangwa n'uwo bahohotewe cyangwa babujije umutekano."

Polisi y'u Rwanda iraburira abagura ibikoresho bya Electonics bidafite inkomoka  iri mu mucyo gushoshoza kugira ko badashinjwa ubufatanyacyaha.

Batatu muberekanwe na Polisi, bibaga bapfumuye amazu ndetse no kwambura abantu. Abandi batatu bakurikiranwe ho ubufatanyacyaha no kugura ibyibano.

@Emmnauel BIZIMANA/ Isango star- Rwanda.

 Jul 23, 2025 - 18:52