
Perezida wa Sena yasabye abanyapolitike kwirinda politike z’urwango zavuyemo Jenoside
Apr 13, 2026 - 16:31
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, kuri uyu wa 13 Mata (04) 2026 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, yasabye abanyapolitiki kwirinda politiki z’urwango n’ivanguramoko nk'izateje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko zishingiye ku mateka mabi y’imiyoborere mibi, anasaba ko zirwanywa kugira ngo bitazongera kubaho.
kwamamaza
Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, Senateri Dr Kalinda François-Xavier yagaragaje ko Jenoside ari ingaruka y’igihe kirekire cyaranze u Rwanda kirimo ivanguramoko n’amacakubiri yashyizwe imbere n’ubuyobozi.
Yasobanuye ko uhereye ku bukoloni, bwaciyemo Abanyarwanda ibice, kugeza ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, hashyizweho politiki z’irondabwoko zaje kugera ku rwego rwo kuba umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanmyarwanda bubarema amacakubiri ashingiye ku moko, hamwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashingiye imiyoborere y’igihugu kuri ayo macakubiri no gufata ko guheza no kuvangura Abatutsi bigirwa Politiki y’imiyoborere.”

Yagaragaje ko kwibuka Jenoside ari inzira yo kugaragaza ukuri no guhangana n’abayihakana n’abayipfobya. Senateri Dr Kalinda yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bahisemo kuyikuramo amasomo, hubakwa igihugu kitavangura ndetse kitarangwa n’amacakubiri nk’uko bishimangirwa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga.
Yagize ati: “Politiki y’imiyoborere myiza, ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, itanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose, dukwiye kuyikomeraho kuko ni yo mahitamo yacu. Umusaruro tumaze kuyikuramo mu myaka 32 ishize, urashimishije kandi uratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko hakiri abantu bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya kandi bakwiye kurwanywa.
Yashimangiye ko abanyapolitiki b’iki gihe bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwigisha amateka urubyiruko.
Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Senateri Dr Frank Habineza, yavuze ko abanyapolitiki bibukwa bishwe bazira ubutwari bwo kwanga akarengane no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, baharanira igihugu kirangwa n’uburinganire n’ubutabera.

Yashimangiye ko kutavuga rumwe mu bya politiki bidakwiye gufatwa nk’intambara, ahubwo ko ari uburyo bwo kungurana ibitekerezo hagamijwe gushaka ibisubizo byubaka igihugu.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje uko ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana bwashyize imbere politiki y’irondabwoko, harimo no kubuza impunzi z’Abatutsi gutaha no kubangamira uburenganzira bwazo.
Yaburiye abagerageza gupfobya ayo mateka, asaba abanyapolitiki n’urubyiruko kuyasobanukirwa neza no kuyigisha kugira ngo birinde kuyoba.
Ati:“Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabushenye, n’ababushenye kuko ari byo bifasha kuburinda, no kurinda igihugu igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere, irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yasabye abanyapolitiki kwamagana abashaka kugarura politiki z’urwango no gukomeza kubaka ubumwe bushingiye ku kuri kw’amateka, nk’inzira rukumbi yo kurinda u Rwanda gusubira mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.








@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


