
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitinyuka rugateza imbere Umugabane
Jul 28, 2025 - 12:09
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitinyuka no gukoresha imbaraga n’impano rufite kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’umugabane. Yavuze ko Afurika idakwiye guhora inyuma.
kwamamaza
Yabitangaje ku wa 27 Nyakanga (07) 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iryahabereye muri 2023.
Iri serukiramuco ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 320 rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika, aho abenshi bagaragaza impano mu mukino wa Basketball n'izindi zitandukanye.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri, washinze Giants of Africa, ku buryo akomeje gufasha urubyiruko rwa Afurika kwiyubaka binyuze muri siporo, ibikorwa remezo, no guteza imbere impano.
Yagize ati: "Giants of Africa yabaye intangarugero muri siporo, mu bikorwaremezo, no mu guteza imbere impano ziri mu rubyiruko rwa Afurika muhagarariye hano uyu munsi. Ndashimira buri gihugu gihagarariwe hano, tubahaye ikaze. Turashaka ko mwiyumva nk’abari mu rugo igihe muri hano. Turifuza ko muzagaruka, ndetse mukazanamo n’abandi.”

Perezida Kagame yahaye urubyiruko umukoro, arusaba kwitinyuka, gukoresha amahirwe rufite no guharanira impinduka.
Yagize ati: “Ndabashishikariza kwizerera mu munyembaraga uri imbere muri mwe. Mugende mukore cyane, mukoreshe igihe n’ubushobozi mufite kugira ngo igihangange kiri muri mwe kigaragare. Ibyo ni byo Afurika ikeneye.”
Yakomeje avuga ko Afurika ifite ibikenewe byose kugira ngo itere imbere, ariko ko bidashoboka hatabayeho icyizere, umurava n’ibikorwa bifatika.
Ati: "Afurika ntikwiye guhora inyuma. Ibi birori bidufasha kwibuka ko dushobora gutangira turi bake, tukaguka, tukazana abandi Banyafurika benshi, tukerekana agaciro kabo, kandi tugakomeza gutera Afurika ishema.”
Yashimangiye ko kwivuga gusa bidahagije, ko hakenewe ibikorwa bifatika.
Ati “Twabikora binyuze muri siporo, twabikora binyuze no mu bindi byinshi. Ntibikwiye kuba amagambo gusa, bikwiye no kuba ibikorwa. Kandi dushoboye kubikora.”

Mu ijambo rye, Masai Ujiri, washinze Giants of Africa, yashimiye u Rwanda ku bwo kwakira iri serukiramuco.
Yashimiye kandi Guverinoma y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu, Imbuto Foundation, by'umwihariko Madamu Jeannette Kagame, avuga ko ubufasha bwatanzwe kugira ngo iri serukiramuco rigere ku rwego ririho ubu ari ibintu by’indashyikirwa.
Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 26 Nyakanga (07) rikazasozwa ku wa 2 Kanama (08) 2025, aho hazaba igitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.

@the newtimes, igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


