Perezida Kagame yanenze kudindira mu mikorere, asaba ko ubushobozi bujyana n' ibikorwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko bidumvikana na gato ukuntu abantu bafite ubushobozi, ubumenyi n’ibikenerwa byose bakomeza kudindira mu mikorere. Yashimangiye ko kudahuza ibitekerezo byiza n’ibikorwa bifatika ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika bidatera imbere uko bikwiye, asaba guca umuco wo gusubiramo ibibazo bizwi n’ibisubizo byabyo bidashyirwa mu bikorwa.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro yayo ya 20, yabereye muri Kigali Convention Centre kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Gashyantare (02) 2026, ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abanyamadini n’abaturage mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko kudindira mu mikorere ari ikibazo rusange, kitagarukira ku Rwanda gusa, ahubwo kigaragara henshi muri Afurika. Yagaragaje ko iyo abantu badindira mu byo bazi kandi bifitemo ubushobozi, bitanga ibisobanuro byimbitse ku mpamvu ituma iterambere ridindira.

Yagize ati, “Ibitekerezo byiza ntabwo bivamo imikorere myiza, ntabwo bijyana iteka,” agaragaza ko igihugu kidashobora kwishingikiriza ku bitekerezo gusa hatabayeho ibikorwa bifatika.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu benshi bashoboye, bafite ubumenyi n’ubushobozi, ariko hakabaho ikintu kibakuramo ubwo bushobozi, ku buryo umuntu abura aho bwagiye n’uko butakigaragara mu byo akora. Yashimangiye ko politiki ari umuco, bityo ubumenyi n’ubushobozi abantu bafite bigomba guhinduka imikorere igaragara igira icyo ihindura mu buzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yibajije impamvu Afurika ikomeza kudatera imbere nyamara ifite abantu bashoboye bafite n’ibikenerwa, agaragaza ko rimwe na rimwe hibandwa ku mpamvu zituruka hanze, zirimo amateka y’ubukoloni. Nubwo yemera ko hari abagifite umugambi wo guheza Afurika, yavuze ko Abanyafurika bagomba gukora ibishoboka byose bakigobotora iyo ngoyi aho gukomeza kwitwaza izo mpamvu.

Yagereranyije Afurika n’ahantu hadapfa ntihabeho gukira, aho rimwe na rimwe ihabwa inkunga ituma idapfa ariko ntigere ku kwigira no kwikiza ibibazo byayo burundu. Yasabye ko ibi bitakomeza kuba ibisobanuro byo kudashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imbere mu bihugu.

Perezida Kagame yanenze umuco wo guhora abantu bavuga ibitagenda neza kandi hari inzego n’abantu bashinzwe kubikemura. Yavuze ko ibibazo byinshi biba bizwi, inkomoko yabyo n’ibisubizo bikamenyekana, ariko hakabura icyemezo n’ibikorwa, abantu bakarindagira kugeza ikibazo kibaye amateka.

Yasabye Abanyarwanda kwamagana serivisi mbi no kutemera gucunaguzwa, ashimangira ko ikibazo kitari gusa uwatanze serivisi mbi, ahubwo n’uwemera kuyihabwa atagize icyo akora. Yibukije ko nubwo hari ibibazo by’Isi u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gukemura, ariko rufite ubushobozi bwo gukemura ibyarwo.

Perezida Kagame yasabye ko inama zihuza Abanyarwanda, zirimo Umushyikirano, zitaba umugenzo wo gusubiramo amagambo, ahubwo zigatanga umusaruro ugaragara. Yashimangiye ko ibivugirwa muri izo nama bigomba kuvamo ibikorwa bifatika bigaragaza iterambere, aho umwaka ushira undi ugataha ibintu bidahindutse.

Dore amwe mu mafoto yaranze umunsi wa kabiri w'Umushyikirano:

 Feb 6, 2026 - 17:16