
Nyaruguru-Remera: Borojwe inka bashimira umukuru w’igihugu biyemeza guca ukubiri n’ubukene imirire mibi n’igwingira
Jun 13, 2024 - 12:24
Abatuye mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera, baravuga ko nyuma yo korozwa inka zitanga umukamo, bagiye guca ukubiri n’ubukene binyuze mu guhinga bakoresheje ifumbire y’amatungo, bakarwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango yabo n’iy’abaturanyi.
kwamamaza
Izi nka zahawe imyirango 17 ifite abana bafashwa n’umushinga wa RW 0444 UEBR Remera, uterwa inkunga na Compassion International, hagamijwe gufasha iyi miryango kugira ubushobozi bubafasha kwigira.
Rizinde Claudine, utuye mu Mudugudu wa Mubuga yagaragaje ko nta tungo yagiraga, akagorwa no guhinga ntiyeze, kuko nta fumbire yabonaga bimworoheye.
Ati:” ifumbire kuyibona byarangoraga kuko, udafite inka bimusaba kuyigura amafaranga y’u Rwanda 4 000 ku gatebo, rero bikangora kubona iyo nkoresha mu buhinge bwose, si mbone umusaruro uhagije. Ariko ubu, kuko baduhaye inka nziza z’umukamo zinahaka, turishimye yewe tuzajya no gutora twaratangiye kunywa amata. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, utumye tumwenyura.”

Minani Vianney we yagaragaje ko usibye kuba inka zigiye kubakura mu bukene, bizanafasha gutanga umusanzu wabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango yabo ndetse no mu baturanyi kuko nta warwaza bwaki bari gukama amata. Avuga ko bazajya babakamira nabo kandi bakazanoroza abandi baturage.
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion Interantional mu Karere ka Nyaruguru, MASENGESHO Victor ashimira Umukuru w’igihugu watangije iyi gahunda ya girinka munyarwanda, akanavuga ko gutanga izi nka bigamije kubakira ubushobozi imiryango ifite abana mu mushinga.
Yagize ati:” Compassion twabonye ko bidahagije kwita ku Mana gusa, ahubwo tubona tugomba no kwita ku muryango kuko umwana twaramufashaga ariko yasubira iwabo mu muryango, agasanga bwa bukene abusanzeyo. Niyo mpamvu turi kubafasha kwishakamo ibisubizo, bakagira ubushobozi .”

Yakomeje avuga ko ari muri uru rwego, babafasha kwiteza imbere aborora bakorora, abakora imishinga mito ibyara inyungu bagafashwa kuyikora binyuze mu kubigisha ubudozi, ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubwubatsi, gutunganya imisatsi n’ibindi…
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, GASHEMA Janvier, avuga ko inka ari ubukungu, bityo abazihawe bakwiye kuzifata neza kugira ngo zitange umusaruro.
Yagize ati:” Turashimira compassion Interantional, yaduhereye inka abaturage, si ubwa mbere kuko no mu kwezi kwa mbere bazitanze i Runyombyi muri Busanze, umwaka ushize nabwo bari bazitanze. Abazihawe, ndabasaba kwirinda kuziragira ku gasozi kuko bituma zidatanga umukamo uko bikwiye kandi bikangiza n’ibidukikije.”

Inka zatanzwe n’umushinga RW 0444 ukorera mu itorero UEBER Remera ku bufatanye na compassion International Rwanda, ni 17 zifite agaciro ka miliyoni 11,815,000 Frw.
Kugeza ubu, uyu mushinga ufasha abana 288 barimo abahungu 137 n’abakobwa 151. Naho ababyeyi batwite bahabwa ubufasha burimo ibikoresho by’isuku, imyambaro, matelas, indyo nyongera n’ibindi……..bose bavuga ko imibereho yabo n’iyo mu miryango bakomokamo yabaye myiza nyuma y’aho bagiriye mu mushinga.




<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/oPnp8epxG7o?si=axAGZb-eYn6m7mQZ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@Rukundo Emmanuel/ Isango Star- Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


