Nyaruguru: Kwigisha urubyiruko n’abagiye kurushinga byazamuye igipimo cy’ababoneza urubyaro

Inzego z'ubuzima ziravuga ko nyuma y'aho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko n'imiryango mishya yitegura kurushinga, igipimo cy'ababoneza urubyaro cyazamutse. Buvuga ko cyavuye kiva kuri 38% mu 2021 bigera kuri 59% mu 2023 bigizwemo uruhare n'abajyanama b'ubuzima bahawe ibikoresho.

kwamamaza

Gahunda y'ubukangurambaga yo kwigisha ubuzima bw'imyororokere, urubyiruko n'imiryango mishya yabagiye urushinga, yakorewe mu gihe cy'umwaka umwe mu Mirenge ya Nyabimata na Muganza, binyuze muri gahunda ya "Tinyunyuka".

Iyi gahunda yahozwe hifashishijwe abajyanama b'ubuzima, hongerwa imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nuko bigabanya umubare w'abaterwa inda imburagihe, ndetse binazamura igipimo cy'ababoneza urubyaro, cyane ko aba bajyanama b'ubuzima babihuguriwe bakabibakorera badakoze urugendo bajya ku bigo nderabuzima.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe mu bajyanama b’ubuzima yagize ati: “twahawe amahugurwa ku buryo imibare yazamutse. Abaturage babyakiriye neza, ubukangurambaga bwarakozwe kandi bwarumvikanye,abantu bitabiriye serivise yo kuboneza urubyaro.”

Undi ati: “by’umwihariko nk’ikigo nderabuzima cya Muganza, ntabwo twabonaga uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko ari ikigo cy’abihaye Imana. Aho duhuguriwe na Tinyuka, imibare yariyongereye. Ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, mbere tutarahugurwa, mbere wari kugira ngo i Muganza ni icyorezo kubera abana baterwa inda zitateganyijwe. Nko mu Mudugudu ukahasanga abana 6 batwite. Ariko ubu byaragabanutse.”

“ twakoze igikorwa cyiza nk’abajyanama b’ubuzima b’i Muganza, twegeranya abana batwite mu Mudugudu tukabashyingira ishyirahamwe ariko twabanje no kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse hakaba n’abemera kuboneza urubyaro.”    

NYIRAKAMANA Marie; Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabimata, avuga ko ubu buryo bwo gukoresha abajyanama b'ubuzima mu bikorwa byo kuboneza urubyaro, bwabakuriyeho imbogamizi bari bafite y'abaganga bake bashoboraga kwegera abaturage.

Ati: “imbogamizi ya mbere twari dufite ni ikibazo cy’abakozi bakeya kuko twagombaga kwegera Muganza ifite utugali 4. Kugira ngo ubone abakozi bagera muri buri Kagali byaratugoraga.”

“Twagiye dukora dufatanyije n’abanyanama b’ubuzima n’abandi bantu twita ‘pere educateur’ bagera kuri 54 nabo badufashije mu murenge wa Muganza na Nyabimata. Twagombaga kwegera nibura imiryango 300, tukayiganiriza, tukayisobanurira ku makuru ahagije ku bijyanye na serivise yo kuboneza urubyaro. Ariko umushinga urangiye tubashije kuganiriza imiryango 829.”   

Abajyanama b'ubuzima 57 muri iyi Mirenge ya Muganza na Nyabimata bongerewe ubumenyi banahabwa ibikoresho bifashisha mu kubonereza urubyaro abakeneye serivisi. Aba barashimirwa umusanzu batanze banakomeje gutanga kuko igipimo cy'ababoneza urubyaro cyavuye kuri 38% mu 2021, kigera kuri 59% mu 2023. Nimugihe ubukangurambaga bukomeje gukorwa.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Jun 7, 2024 - 00:09