
Nyaruguru: Iteme ryangiritse ryahagaritse imigenderanire n’ab’I Huye
Apr 4, 2024 - 16:49
Abatuye mu Murenge wa Rusenge baravuga ko babangamiwe n’iteme ribahuza n’Akarere ka Huye ryangiritse. Barasaba ko ryakorwa kuko ribangamiye ubuhahirane. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage, iri teme rizasurwa hagakorwa inyigo yo kurikora.
kwamamaza
Abatuye Umurenge wa Rusenge, by’umwihariko mu Kagari ka Gikunzi, bavuga ko kujya mu karere ka Huye banyuze mu Gisuma bigoye kubera iteme ryaho ryangiritse.
Bavuga ko imodoka ziva i Huye zidashobora kubona aho zinyura, bikagira ingaruka ku migenderanire isa n’iyagaze ndetse no kugeza ku isoko umusaro w’ibigori byera muri aka gace bikagorana.
Umwe yagize ati: “cyangwa wenda ninaho mwanyuze! Nonese mwabonye hari ubwo iryo teme rimeze neza? Turasaba ubufasha bwo kuba baridukorera.”
Undi ati: “dufite ikiraro kiduhuza na Huye ni igisuma, ndumva kimaze imyaka myinshi. Icyo kibazo twaragitanze mu nteko z’abaturage, na hariya tuvuga ngo duhige ibikorwa bizadukorerwa tugenda tubitanga.”
Aba baturage bavuga ko bakigejeje no ku buyobozi bw’Akarere bwabasuye bukababwira ko bugiye kugikemura. Ariko kugeza ubu baracyabangamiwe no kuba nta modoka iva cyangwa ijya Huye yacyambuka.
Umwe ati“ni abanyamaguru batambuka ariko nta modoka ishobora gutambuka. Ni ikibazo, badukoreye icyo kiraro byadushimisha cyane.”
Undi ati: “mwadukorera ubuvugizi kugira ngo duhahirane kuko twe akenshi duhahira muri Huye.”

Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko ikigiye gukorwa ari ugusura iri teme hagakorwa inyigo yo kurikora.
Ati: “dufite amateme menshi! Imvura nyinshi yaguye umwaka ushize yangije amateme menshi ariko iby’igisuma by’umwihariko. Ubwo twarisura tugashaka uko ryatunganwa mu ngengo y’imari y’umwaka uzatangira mu kwa 7 [2024/2025] tukareba ese harasabwa iki …kugira ngo turitunganye.”
Anasaba abaturage ko “nk’abaturage ba Nyaruguru ni ukurinda ibyagenzweho kandi tukagira intumbero yo kubyaza umusaruro ibikorwaremezo twashyikirijwe.”
Umurenge wa RUSENGE utuwe n’abasaga 26 911. Kugeza ubu, igice kinini cyawo ni icyaro, aho abawutuye bakora ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori mu gishanga cy’agatobwe.
Bavuga ko iteme ryo mu gisuma riramute rikozwe ryabafasha kugeza ku isoko ibirimo n’uyu musaruro.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


