Nyaruguru: Bahangayikishijwe na Poste de santé bafite itemerewe kubavura
Jul 30, 2024 - 14:00
Abaturage baravuga ko babangamiwe no kuba hari poste de sante bahawe zitabaha serivisi z'ubuvuzi, ibikoresho bibitese mu makarito. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, bwo buravuga ko habayeho gutinda guhabwa uburenganzira bwo kubikoresha ariko bari gukora ubuvugizi ngo ikibazo gikemuke.
kwamamaza
Poste de Sante ya MUHAMBARA iherereye mu Murenge wa Cyahinda ni imwe mu ziri muri aka Karere ka Nyaruguru ziri ku rwego rwa kabiri zigenewe gutanga serivisi nk'izitangirwa mu bigo nderabuzima.
Abatuye hafi yayo yakabaye ifasha ntabwo ibaha serivisi kuko ibikoresho abaganga bagakwiye kwifashisha mu kubaha serivisi z'ubuvuzi bigifunitse mu mashashi, ibindi biri mu makarito.
Abaganga bavuga ko kuva mu kwezi kwa kane batse uburenganzira RSSB bwo gutangira kubikoresha ariko batinda gusubizwa biba ingaruka ku baturage, nk'uko bakomeza babisobanura.
Umwe ati:" hari serivise tutabona ariko batubwira ko twagakwiye kuba tuzibona. Ni nko kwikuza amenyo, kubyara no kwivuza amaso. Dukora urugendo kuko njyewe iryinyo ruheruka, ejo bundi nagiye kuryikuriza ku Munini. Ni urugendo runini kuko ugenda amasaha ane n'amaguru! Ariko ndi kuva mu rugo nza kwivuza hano ni iminota 10! urumva ko babaye babidukorera twajya dukoresha iminota mike, indi tugakoramo ibiduteza imbere."
Undi ati: " ni ikibazo gikomeye kuko hari ababyeyi bakabaye barabyariye hano ariko n'ubundi bagikora za ngendo bikaba byatuma banabyarira mu nzira."
Barasaba ko Leta yafasha izo serivise zigakora.
Umwe ati: " Leta yadufasha izi serivise zo gukura amenyo no kubyara... ibazo no kuba uri umubyeyi w'umukene ukava hano ukajya kubyarira ku Munini! Iyo udafite amafaranga ya moto umubyarira mu nzira. Abandi bajya i Burundi, bakambuka bakajya za Runyombyi kandi bakabaye babyarira hano."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr MURWANASHYAKA Emmanuel, avuga ko ikibazo bakimenye ariko batangiye kugishakira umuti basaba inzego zibishinzwe kwihutisha itangwa ry'uburenganzira kuri izi poste de sante zo ku rwego rwa kabiri gutanga serivisi zashyiriweho.
Yagize ati:" kugira ngo serivise zose zitangwe , haba hari ibyo bagomba kuzuza. Ziriya zikoreshwa n'abigenga noneho icyo twebwe dukora ni uko iyo tumaze kubona wa muntu uri buyikoreshe tumusabira ibyangombwa muri RSSB kugira ngo ashobora kuvura. N'ubundi kuba ibikoresho birimo ni kimwe , ariko kuba byakoreshwa ni ikindi. icyo turimo kureba, tuganira n'abamaze kuzitsindira ni ukugira ngo nibura serivise zibanze zishobore gutangwa."
Kugeza ubu, mu Mirenge 14 zigize Akarere ka Nyaruguru, hari poste de sante 36 zirimo 4 zo ku rwego rwa kabiri zikora neza. Hari kandi n'izindi 5 zigitegereje guhabwa na Minisiteri y'Ubuzima uburenganzira bwo guha serivisi abaturage.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza