Nyarugenge - Mageragere: Biyemeje gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali buravuga ko inzego zegereye abaturage zikwiye kuba intangarugero mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irindi hohoterwa rikigaragara mu muryango nyarwanda.

kwamamaza

Ni mu gikorwa kimaze umwaka urenga aho abagera ku 160 bo mu nzego z’umutekano zegereye abaturage barimo dasso, community policing, urubyiruko rw’abakorerabushake n’inshuti z’umuryango bo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali, bamaze igihe bahabwa amahugurwa n’inyigisho ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abo ni abagomba kugira uruhare rwa buri munsi kandi nabo bakabanza bakiheraho nkuko bivugwa na Uwimana Xaverine umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira iterambere ry’umugore byumwihariko wo mucyaro (Reseau des femmes).

Yagize ati "twasanze guhugura ingo cyangwa imiryango ibana mu makimbirane bidahagije kubera ko abashinzwe kurwanya ayo makimbirane, abashinzwe gukumira cyane cyane ni izo nzego ziri mu buyobozi,tuza gusanga turamutse tubahuguye tukabongerera nabo ubushobozi mu buryo bwo gukemura ayo makimbirane,abantu bashinzwe gukemura amakimbirane, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abantu nabo bagombye kuba bafite ubumenyi".    

Ni nabyo Murebwayire Betty umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyarugenge avuga ko uko abo barushaho kwigishwa nabo bigisha abandi maze bikagira icyo bitanga nk’umusaruro.

Yagize ati "ntabwo ishusho ihagaze nabi ,tubona ko hari aho abaturage barimo kuva barimo no kugera mu myumvire, ntibarabigeraho 100% ariko twavuga ko ntabwo bameze nabi kuko hari impinduka tugenda tubona, ubutumwa twatanze nuko bo ubwabo bagomba kuba urugero , wa muryango wawe wo ubanye ute mbere yuko ujya no kuganiriza umuturanyi wawe nk'umuntu ubifite mu nshingano, biyemeje ko bagomba kuba urugero bakabana neza mu miryango yabo kugirango bashobore no guha ubutumwa abaturanyi babo cyangwa ya miryango baba bashinzwe gusura".   

Bamwe muri abo bahawe izo nyigisho barimo imiryango n’inshuti zayo barahamya ko uko inyigisho zigenda zicengera mu bantu ari nako barushaho kujijuka buhoro buhoro bakamenya ndetse bakigisha n’abandi gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Umwe yagize ati "ikibura ku bagabo ni ubukangurambaga kugirango dufatanye twese twumve imiryango kimwe ko tugomba gufashanya mu rugo".

Undi yagize ati "ihohoterwa ririho dufite akazi kenshi ariko uko iminsi igenda iza bizagenda bitungana bijya ku murongo kuko uko twabyinjiyemo bimeze ubu sicyo gipimo biriho cyangwa se niyo tutaza kubijyamo wenda hari ahandi biba byarageze hatari nkuko bihagaze ubungubu".     

Mu mirenge ikorana na Reseaux des femmes irimo iyo mu karere ka Gasabo na Nyarugenge izo nzego zihugurwa mu bijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose ndetse no gukemura ibibazo byariturukaho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 7, 2023 - 07:12