Nyarugenge: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya igwingira n'imirire mibi

Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge bigeze kugira abana bari mu mirire mibi basanga gahunda ya Gikuriro kuri bose yaratanze umusaruro ufatika ku mibereho y’abana babo, ubuyobozi bw’aka karere busaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we no kwiyambaza abajyanama b’ubuzima kugirango igihugu kigere ku ntego cyihaye yo guca burundu igwingira mu bana.

kwamamaza

Hari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu murenge wa Kimisagara, aho abaturage bigeze kugira abana bari mu mirire mibi bavuga uko byari bimeze n’uko babyitwayemo.

Umwe ati "nari mu mirire mibi abanyabuzima bihutira kunjyana ku kigo nderabuzima bampa Shisha kibondo ubu umwana ari mu mirire myiza, biranshimisha cyane, icyatumaga njya mu mirire mibi natekaga ikijumba, ibirayi n'ibishyimbo na dodo narazitekaga ariko ntabwo umwana yakundaga kurya ariko bampaye shisha kibondo agira apeti".   

Undi ati "narimfite umwana ari mu mirire mibi ameze nabi ari mu muhondo akajya agenda ayonga atameze neza, baduha shisha kibondo abana bakamera neza nta kibazo".    

Mukase Anatalia, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Kimisagara agaruka ku uko bafatanya n’ababyeyi mu kurwanya igwingira ahanini binyuze mu gikoni cy’umudugudu.

Ati "igikoni cy'umudugudu turabatekera tukabaha indyo yuzuye ababyeyi tukabagira inama yo guha abana indyo yuzuye tukanabereka n'ukuntu bayibaha, bitanga umusaruro kubera ko hari abana bari mu igwingira kandi bavuyemo". 

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Madam Nshutiraguma Esperance avuga ko hashyizweho amatsinda akurikirana abana bakuwe mu mirire mibi anasaba abaturage kubera ijisho bagenzi babo. 

Ati "hagiye hashyirwamo imbaraga nyinshi zitandukanye haba kwigisha ababyeyi, haba kubageza ku marerero no kureba abana bafite ikibazo cy'imirire mibi tukabakurikirana dukoresheje igikoni cy'umudugudu ndetse dufatanyije n'ibyiciro bitandukanye kugirango abo dupima tugasanga bafite ikibazo cy'imirire mibi tukabakurikirane muri ya minsi 12 babashe kuva mu mirire mibi".

"Abana twondoye twagiye dushyiraho aba Pare cyangwa aba Marene bazakomeza kubakurikirana mungo ntibondorwe ngo bahite barekwa ahubwo ku Isibo, ku mudugudu umwana akomeze gukurikiranwa, turasaba n'abaturage ngo babe ijisho rya bagenzi babo, niba abona hari umwana ugiye kujya mu mirire mibi yihutire kumenyesha umujyana w'ubuzima.     

Mu gihugu hose ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5 kiri kuri 33% hakaba hari gahunda yo kugera kuri 19% bitarenze uyu mwaka wa 2024.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 20, 2024 - 09:07