
Nyanza: Dr. Frank Habineza yijeje abaturage kutazongera gufunga imipaka
Jun 28, 2024 - 07:44
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party kuri uyu wa kane ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’amajyepfo bahera mu murenge wa Busoro akarere ka Nyanza.
kwamamaza
Umukandida ku mwanya wa Perezida Dr. Frank Habineza yasezeranyije abatuye aka karere byinshi birimo kubashyiriraho ikigega kizafasha abahinzi n’aborozi bakabona amafaranga bashoramo, ariko anabizeza ko naramuka atowe azakemura ikibazo cy’imipaka ifungwa igatuma ubuhahirane buhagarara.
Ati "nkuko inaha muhinga cyane mufite ibishanga byiza gahunda yacu ni uguteza imbere ubuhinzi n'ubworozi , dufite gahunda nziza yo kubashyiriraho ikigega giteza imbere umuhinzi n'umworozi, umuhinzi n'umworozi wifuza kuba yabona igishoro azajya aza muri icyo kigega kimuhe amafaranga, nimutugirira icyizere ibyo turi kubabwira bizagerwaho".
Akomeza gira ati "turabizi ko hano atari kure cyane y'umupaka w'Uburundi dufite icyifuzo kiri mu migabo n'imigambi yacu yuko ibibazo byo gufunga imipaka turabirambiwe, muri gahunda yacu y'ububanyi n'amahanga tuzashyiraho gahunda ku buryo dusinya amasezerano ya burundu ko nta mupaka n'umwe w'ibihugu byabaturanyi uzongera gufungwa".
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Green Party mu ntara y’amajyepfo birakomeza kuri uyu wa Gatanu bajya mu karere ka Gisagara na Ruhango.
Inkuru ya Vestine Umurerwa Isango Star Nyanza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


