Nyanza: Abana barasabwa gusubira ku muco wo kuganuza ababyeyi

Mu karere ka Nyanza abaturage baravuga ko umuco wo kuganuza ababyeyi ku byo abana babaga bejeje ugenda ucika, bagasaba abakiri bato kwisubiraho.

kwamamaza

Kuganuza ababyeyi ngo byakorwaga n’abana ku munsi w’umuganura, aho mbere yo kugira ikindi bakoresha umusaruro bejeje, bakoragaho bakajya gusangira n’ababyeyi nabo bakabahesha umugisha.

Uko iterambere rigenda ryiyongera, ngo uyu muco uragenda ucika kuko abana bihugiyeho nk’uko ababyeyi bo mu karere ka Nyanza babivuga.

Umwe ati "abana mu kuganuza ababyeyi bwari ubusabane ku banyarwanda bafataga ku musaruro bagaha ku babyeyi babo ababyeyi bakabifuriza umugisha bakabaha ifuhe rya kibyeyi".

Undi ati "impamvu tutabikora nuko umuco uri kugenda ucika, ibyo twabashyira birahari kuko dufite amaboko yo gukora tukaba twabaha ariko twihugiraho ugasanga umuntu yibereye muze gahunda ntabe yaza gutanga umuganura".  

Nyanza nk’akarere kazwiho kuba igicumbi cy’umuco kubera ibyo gafite birimo Ingoro y’Abami yo mu Rukari, Ingoro yo kwigira, urukiko rw’umwami, umusezero w’abami i Mwima, n’ibindi, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko kuva umuganura wagarurwa hari ibiri gukorwa ngo uyu muco ugarurwe ariko abana bakaba bakwiye kugaruka kuri uyu muco.

Ati "iyo ibintu byari byarahagaze bikongera gusubiraho bifata umwanya kugirango bizafate umurongo wuzuye, uyu munsi turishimira ko umuganura wagarutse wizihizwa kuva mu mwaka wa 2011, birasaba ko twongera kwibutsa uburyo umuganura ugomba gukorwa mu muryango, turibwira ko mugihe gito uko abantu bagenda basubira kumuco, basubira kumuganura nuwo muco w'uko abana bagomba kuganuza ababyeyi nawo uzageraho ufate usubire kumurongo".

Akomeza agira ati "uwo muco ukomeze usigasirwe ufite impinduka uzana mu muryango harimo kongera gusabana k'umuryango, abana bakagaruka mu muryango bakumva n'inshingano zabo kugirango bumve ko bagomba kubungabunga ubuzima bw'ababyeyi babo".    

Ku munsi w’umuganura mu karere ka Nyanza, hakorwa ibirori byo kuwizihiza, abaturage batagize umusaruro ushimishije bakaganuzwa bakanasabwa kwimakaza umuco wo kwigira, bikaza gusozwa n’igitaramo i Nyanza Twataramye kibera ku Ngoro y’abami mu Rukari kikitabirwa n’abayobozi mu nzego za leta, abahanzi n’imbyino gakondo n’abaturage.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 Aug 5, 2024 - 09:40