
Nyamasheke: abakobwa bakora umwuga w'uburobyi barashishikariza urubyiruko kutarobanura akazi
Feb 19, 2025 - 11:52
Urubyiruko rw'abakobwa rukora mu burobyi ruravuga ko ntawe ukwiye gususugura akazi kuko bo ibyo bakora bimaze kubateza imbere. Ni mu gihe Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi isaba ba rwiyemezamirimo gushora mu bworozi bw'amafi, kuko byongera umusaro kandi bikanatanga imirimo
kwamamaza
Furaha Devota ni umukobwa ukora umwuga w'uburobyi. Ubwo umunyamakuru w'isango Star yageraga ku kiyaga cya Kivu, yasanze Furaha mu nkengero zacyo, aho akora muri company ya Kivu Choice yorora ikanacuruza amafi. Furaha yarari gukoresha akuma kayabara.
Yavuze ko we na bagenzi be barangije kwiga amashuri yisumbuye, basanga bidakwiye kurera amaboko kandi bakorera ku ntego zitandukanye n'abumva batakora, ahubwo bagasaba buri kimwe ababyeyi cyangwa ababarera.
Furaha yagize ati:" nk'umwana w'umukobwa byankuye mu bushomera bingeza ku kuba narabaye umworozi. Noroye inkoko. Nk'umunyeshuli urangije vuba, nifuza kuba nakwiga kaminuza nirihira, ntareba ku babyeyi banjye."
Undi ati:" nize PCG ku Nkombo nuko biba ngombwa ko nshaka akazi kamvana mu bushomeri. Intego ni ukwigamira nuko nkiteza imbere maze ejo hazaza hakazagenda neza. Ndateganya kwiga kaminuza kuko nakoze application muri INES."
"nize ubumenyi bw'isi, ubuvanganzo n'ubukungu. Mbona abana benshi b'abakobwa bakora ibintu babisuzugura, bakumva ko batakora nk'ibi turimo. Ariko njyewe nkabona nshaka kwitegurira imbere heza ntagendera kuri ibyo. Mfite intego yo kwiteza imbere nuko nkagira aho ngera mu myaka iri imbere."

Bashingiye ku mibare y'abaterwa inda imburagihe yiyongera, ndetse bamwe bakaziterwa n'abagize ibyo babaha, bakanashingira ku byo bagezeho, bavuga ko bagira abandi inama yo gukura amaboko mu mufuka aho kwishingikiriza ku babyeyi babo.
Umwe ati:" abana b'abakobwa bicara mu rugo nuko bakavuga ngo buri kimwe cyose bazagikura ku babyeyi, mugihe tugezemo ntabwo bikwiriye kuko buri wese akora yizigama cyangwa afite icyo ashaka kugeraho. Kuko ikintu dukeneye siko twagikura ku babyeyi nubwo babiduha ariko tuba tugomba kugira aho tugera u myaka izaza."
"Ibintu maze kugeraho ni byinshi kuko nk'ubu mu mezi arindwi mpamaze, nshobora kuba nakwiga nirihira. Ikindi ni uko ntashaka ikintu ngo nkibure kuko ndakora."
"inama nagira abakobwa bari hanze aha, nabashishikariza kuvana amaboko mu mufuka, dukore, ntitwishingikirize ku babyeyi."
Jean Claude Ndorimana; Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Ministeri y'Ubuhinzi Ubworozi, avuga ko abikorera bakwiye gushora imari mu bworozi bw'amafi, kuko ari hamwe mu ho bakunguka vuba. Anavuga ko byatanga imirimo ndetse n'umusaruro w'amafi ukiyongera.
Ati:" dukeneye abashiramari kuko ubworozi bw'amafi bukenera ishoeamari riri ku rwego rwo hejuru kuko rikenera igishoro kinini ariko kukigaruza birashoboka kandi mugihe gito. Nibwo bworozi ushobora kugaruza igishoro washoye mugihe gito."

Ndorimana yongeraho ko" harimo amahirwe ya za buziness, dufite amazi magari kuko dufite I Kivu, Muhazi n'ibindi biyaga...kuburyo byabyazwa umusaruro. Dukeneye abashoramari, baba abanyarwanda, baba abanyamahanga kugira ngo tuzamure umusaruro."
Kugeza ubu, Company ya Kivu choice yorora amazi, ikoresha abakozi 250. Ku mwaka, ishyira ku isoko umusaruro w'amafi yo mu bwoko bwa Tilapia, usaga toni 3500.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyamasheke.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


