Nyamagabe: Batewe impungenge n'ikimoteri bakusanyirizamo imyanda gishobora kubatera indwara

Abagenda n'abatuye mu mujyi wa Nyamagabe baravuga ko babangamiwe n'ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda cyashyizwe hafi yaho batuye banacururiza. Bavuga ko batinda gutwara imyanda bikazana umunuko ushobora no kubatera indwara. Basaba ko cyakwimurwa cyangwa iyo myanda ikajya itwarwa itagombye kuhaborera. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hari ibidashoboka ahubwo bugiye kunoza uburyo imyanda ihadundwa.

kwamamaza

Ikimoteri kibangamiye abaturage ni icyegereye isoko rya Kijyambere rya Nyamagabe, ku buryo no ku kigeraho neza bigusaba kunyura mu isoko imbere. Hafi yacyo hakorera abatunganya imisatsi n'abacuruzi b'inkweto. Naho hepfo yacyo hakaba ingo z'abaturage, restaurant, utubari ndetse n'amacumbi.

Abaturage bavuga ko imodoka zivana imyanda mu ngo z'abaturage maze zikayikusanyiriza aho, zikazayihavana nyuma ziyijyana ahitwa mu dusego.

Gusa bavuga ko iyo myanda ihamara igihe kugeza n'ubwo yuzura cyane ikameramo n'ibyatsi, ari nako itera umunuko.

Umuturage umwe yagize ati:"Urabona baraza bakayimena aha! Nugiye kuri toilette araza akabisanga aha. Noneho imvura yabigwamo ugasanga biraboze. Iyo bimaze kubora, nawe ubwawe uturutse hariya uje mu isoko, wa munuko ukagusanga  aho waruri kandi aho ugiye utarahagera."

Undi ati:"Twagize amahirwe abashinwa baragenda, naho ubundi bazanaga ibintu bikagenda binuka."

Abaturage basanga icyo kimoteri kitari gikwiye gushyirwa hafi yabo.

Umwe ati:"Turasaba ko bacyimurira ahandi kuko kibangamiye umujyi kuko kiri hagati y'abacuruzi."

Undi yungamo ati:"  icyifuzo cyanjye ni uko iki kimoteri cyava aha hegereye isoko cyangwa kuri toilette, bakareba ahandi hantu babishyira kuko urabona Hoteli ituye aha, noneho iyo babimenye usanga hano mu isantere umunuko ari umunuko!"

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, UWAMARIYA Agnes, avuga ko icyo nk'ubuyobozi bagiye gukora ari ukunoza uburyo iyi myanda iharundwa, kuko ibyo guhita itwarwa byo bisa n'ibigoranye.

Ati:" Biragoye ko imyanda yahita iva mu ngo igahita ijya ku kimoteri kuko bisaba ko ibanza kuza kuko ni imodoka iyitwara. Namwe murumva niba umuntu akusanyije imyanda yo mu ngo eshanu ( ni urugero), agategereza kubanza gukusanya n'indi kugira ngo imodoka ibashe kuzura, bigafata umunsi umwe, ibiri...."

"Ahubwo icyo tuza gukurikirana ni ukureba iyo bayiharunze, rimwe na rimwe hari ubwo usanga bayirunze nabi ukabona ko iri no mu mpande zaho ikusanyirizwa. Turasaba gukomeza guharanira ko bitateza umwanda abaturage, kandi icyo tugamije ari ukugira ngo tubakize umwanda."

Abaturage bo mu mujyi wa Nyamagabe basaba ko usibye n'iki kimoteri kibangamye, n'ibijyanye n'isuku nabyo byanozwa kuko muri uyu mujyi ugenda ubona ko itaragera ku rwego rushimishije, cyane cyane bikari iby'inzu z'ubucuruzi, ku mihanda no muri za ruhurura.

@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star Nyamagabe.

 May 16, 2025 - 14:02