Nyamagabe: Abaruhuwe imvune zo kuvoma mu mibande baravuga ko byabateje imbere

Abatuye mu Murenge Kaduha baravuga kuva bakubakirwa umuyoboro w'amazi wa Muhingo-Shyeru byabaruhuye imvune bahuraga nazo bajya kuvoma mu mibande, ndetse bikabafasha no mu iterambere. Ni mugihe imibare igaragaza ko muri aka karere abafite amazi meza bamaze kugera kuri 84%, barimo 54% begerejwe amazi y'umuyoboro.

kwamamaza

MUHAWENIMANA Gaudence ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kiyovu, mu Kagari ka Gatare kari muri 3 tugize Umurenge wa Gatare, wubatswemo umuyoboro w'amazi wa Muhingo-Shyeru.

Ati: “yari mabi cyane ku buryo buteye ubwoba none ubu turanywa amazi meza afite isuku.”

Kimwe na bagenzi be, avuga ko hari impinduka zishingiye ku isuku n'isukura, nyuma y'aho baherewe uyu muyoboro.

Mu kiganiro n’Isango Star, umuturage umwe yagize ati: “umuntu yavaga hano, akajyaga kuvoma ibishanga mu kabande, ubwo hari urugendo rurerure. Ariko abagiraneza batugirira impuhwe kubera kugira ubuyobozi bwizabatuzanira amazi. Nk’ubu ari hano ku irembo, iwanjye, bagiye bayatwegereza rwose. Ni nanjye unabavomera.”

Yongeraho ko “ iyo twajyaga gushigisha [ ibyo kunywa], twagomba guhemba abana bayavoma. Ariko ubu dusigaye tuyavoma ku mafaranga makeya! Amafaranga 8 kandi twaratangaga 100F ku ijerekani kugira ngo bayatuzanire, twumvise twishimye cyane, ari nk’ubuntu.”

“ n’abana basigaye bafite isuku, barakeye, bitewe nuko babona amazi yo kumesa.”

Undi mubyeyi yagize ati: “tutarabona amazi twavomaga mu kabande maze tukavoma amazi mabi. Ubu twarishimye kuko twayabonye hafi.”

Olivier NDIZEYE; Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'ikurikiranabikorwa muri Water Aid, ari yo yagejeje amazi meza kuri aba baturage, avuga ko bakwiye kuyabyaza umusaruro, bityo igipimo cy'imibereho myiza n'iterambere byabo bikazamuka.

Ati: “niba ari umworozi nabone amazi meza yo kuhira inka zigagakamwa umukamo mwiza. Umuturage nakarage yikureho umwanda noneho umwanya yamaraga ajya kwa muganga kwivuza indwara, yasibye gukora ahubwo ajye gukora maze abone amafarangaatere imbere.”

NIYOMWUNGERI Hildebrand; Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, avuga ko mu karere hose hubatswe imiyoboro y'agaciro gasaga Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kandi abaturage bakwiye kuyifata neza.

Ati: “iri hejuru ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda! Ibyo rero byatumye nibura tugera kuri 54% by’abantu bafite amazi y’imiyoboro. Ariko noneho iyo dushyizeho n’amasoko afashwe neza, tuba turi kuri 84%.”

“ icyo dusaba dusaba abaturage ni ugukomeza gufata neza imiyoboro y’amazi ariko n’ibindi bikorwaremezo.”

Ubusanzwe uyu muyoboro wa Muhingo-Shyeru wubatswe ahareshya km 11.3 , wuzuye utwaye asaga Miliyoni 120, ndetse uzavomwaho n'abasaga 9800.

Biteganyijwe ko mu bufatanye n'abafatanyabikorwa, mu mwaka w'ingengo y'imari hubatswe indi miryoboro irimo uwa Kaduha-Rubego-Nyabisindu, nawo wuzuye utwaye asaga miliyoni 300 Frw, n'uwa Gabwe-Ryarubondo wuzuye utwaye asaga miliyoni 600 Frw.

Muri uyu mwaka kandi hazubakwa umuyoboro wa Rugano-Mushubi-Peru, utware miliyoni 500Frw, n'uwa  Tare-Rwufe ahareshya na km 80 ukazuzura utwaye asaga miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Apr 1, 2024 - 17:29