Nyagatare: Imiryango 7 y’abarokotse jenoside itishoboye yasaniwe inzu zifite agaciro ka miliyoni 42

Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, ku bufatanye na Trocaire Rwanda,basaniye inzu imiryango irindwi itishoboye y'Abarokotse Jenoside yo mu karere ka Nyagatare. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko hari inzu 540 z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zicyeneye gusanwa ndetse n'indi 177 icyeneye kubakirwa. Bwizeza ko nabo bazagerwaho.

kwamamaza

Inzu zirindwi z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mirenge ya Karama na Gatunda yo mu karere ka Nyagatare nizo zasanwe nyuma y'uko zashoboraga gushyira ubuzima bw'abazibamo mu kaga.

Abarokotse Jenoside basaniwe inzu bavuga ko uretse kugira ubwoba bw'uko zari kubagwa hejuru kubera gusaza, zanatumaga abajura babona aho banyura byoroshye bakabiba ibyo batunze.

Kuba zarasanwe, bavuga ko bizatuma batongera kugira ubwoba ko zabahitana ndetse bizaha umutekano ibyo batunze.

Umwe yagize ati: “banyibye inshuro nk’eshatu! Banyibye matelas, ibikoresho byo mu nzu, ubu inzu mfite ubu ntabwo ushobora kuyisenya uko wiboneye. Ntiwayisenya ngo ujye mu nzu ukuremo ibikoresho. Ndashimira uyu muryango wadufashije kuko twari dusanzwe tumeze nabi pe.”

Undi ati: “ basanze inzu ntagomba kuyimaramo igihe kinini nuko baravuga bati’ igisenge kirashaje, reka tugikureho.’ Navugaga ngo kizangwa hejuru. Ndishimye rwose, ndashimira Nyakubahwa Perezida ufatanya na IBUKA.”

Bavuga ko batari kuzabona amafaranga yo kubaka inzu zabo ariko bamwe bavuga ko inzu zabo zarizo mbi mu Mudugudu batuyemo ariko ubu ari zo za mbere nziza.

Chris Umukunzi; ushinzwe abafatanyabikorwa n'iterambere ryabo muri Trocaire Rwanda, avuga ko nubwo umubare w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bacyeneye gusanirwa inzu ndetse no kubakirwa bushyashya muri Nyagatare bakiri benshi, bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo nabo bafashwe kubona amacumbi.

Ati: “ariko urugamba rurakomeje. Twebwe inshingano zacu, dukomeza gukorera ubuvugizi abari ku yindi miryango mpuzamahanga kugira ngo nibura iyo miryango yindi izagerweho. Buri mwaka tugenda dufata imiryango mike mike bitewe nuko ubushobozi bungana. N’ubundi ni igikorwa dukomeje.”

Hategekimana Fred; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyagatare, yabwiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuyobozi bubari hafi ndetse yizeza badafite inzu hamwe n'abo zangiritse ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa nabo bazubakirwa, izindi zigasanwa.

Ati: “umwaka ushize twubakiye imiryango igera ku 9, uyu mwaka nabwo turubakira indi itari munsi ya 12. Icyo umuntu yababwira ni uko ku bufatanye n’inzago, igihugu kibatekereza, kibazi kandi kibakunda. Kandi muri gahunda igihugu gifite yo gukomeza kubegera no kubafasha, ubuyobozi bw’Akarere buzagenda muri uwo mujyo bukabafasha; abasanirwa bagasanirwa n’abubakirwa nabo bakubakirwa.”

Akarere ka Nyagatare karimo amazu 540 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi acyeneye gusanwa. Hari handi  n'andi 177 acyeneye kubakwa bushyashya.Ku ikubitiro Ibuka ku bufatanye na Trocaire Rwanda,basannye inzu 7 mu nzu 21 biyemeje gusana. Iyo miryango irindwi yasaniwe inzu,yahawe n ibikoresho byo mu nzu n'amatungo magufi, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Sep 12, 2024 - 12:35