Kimisagara: Abagore bahawe inkunga y'igishoro n’ikibanza bashobora gukoreramo ubucuruzi buciriritse

Imiryango igera kuri 25 yo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali basoje amahugurwa bamazemo amezi 6, aho bavuga ko bigiyemo amasomo atandukanye azabafasha mu bikorwa bibateza imbere bo n'imiryango yabo ndetse ko bazayabyaza umusaruro aho kuzayapfusha ubusa.

kwamamaza

Ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta (Dot Rwanda), hamwe n’inzego z’ibanze, umuryango uharanira gusakaza urukundo (Spread Love) ugamije gufasha abana, wasoje amahugurwa y’amezi 6 yagenewe abagore 26 bo mu murenge wa Kimisagara hagamijwe gufasha iyo miryango kuyongerera ubumenyi ndetse n’ubushobozi.

Assumpta Twizere uhagarariye Spread Love ati  "aya mahugurwa ni intangiriro y'ubuzima bwiza bugiye kuza, twashatse ko bakora aya mahugurwa kugirango mu mutwe babanze bagire ibindi bitekerezo, bagire ubumenyi bundi batari bafite, ubwo bumenyi bafite muri bo bazabugaragaze hanze mu bikorwa bagiye gukora, icyo tubifuriza nuko batera imbere".    

Bamwe muri aba bagore bavuga ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa, bakavuga ko kandi bizabafasha mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Umwe yagize ati "twize ko iyo umuntu ategura umushinga abanza gutekereza ku mushinga we agiye gukora, twigaga cyane ku mushinga w'ubucuruzi kuko nibyo twari twerekejeho, twabonye ko iyo wiga umushinga ubanza kureba aho uzakorera, ibikoresho uzakenera, igishoro uzakenera ugatekereza no kunyungu izagaruka".    

Undi ati "ikintu nungukiye muri aya mahugurwa nuko nabashije kugira ubumenyi mu mutwe wanjye, niga gukoresha ikoranabuhanga, ubu nshobora kwandika kuri email, nshobora gukora umushinga wanjye nkawukorera kuri mudasobwa, nkaba nabasha kumurika ubucuruzi bwanjye nkoresheje imbuga nkoranyambaga nkagukundisha ibintu ndi gucuruza ukabibona tutari kumwe".  

Agatesi Marie Laetitia Mugabo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyarugenge yibutsa abo basoje guharanira kudatakaza aya mahirwe baba babonye kuko kubaka ubushobozi bw’umugore ari ukubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

Yagize ati "mu nshingano inama y'igihugu y'abagore ifite harimo guteza imbere umugore, harimo ubuvugizi, iyo tubonye umufatanyabikorwa tuba tunezerewe, iyo tubonye ubuvugizi tuba tunezerewe, iyo tubonye umugore ateye imbere imihigo yacu turayesa, umugore ni mutima w'urugo, mutima w'urugo ni umutima w'umuryango, umuryango ukaba umutima w'igihugu, iyo twubatse umuryango twubaka igihugu, icyangombwa ni uko umugore aba umutima, ba umugore igihugu cyifuza".     

Mu gusoza aya mahugurwa abagore 26 bamazemo amezi atandatu kugirango ibyo bize bitazaba impfabusa bahawe inkunga ingana na miliyoni 3 n'ibihumbi 600 z’igishoro hamwe n’ikibanza bashobora gukoreramo ubucuruzi buciriritse.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 14, 2023 - 13:26