Nyabihu-Shyira: Inkunga yaribagenewe abahuye n’ibiza yahawe abarimo abakozi ba Leta!

Abasizwe iheruheru n’ibiza bo mu murenge wa Shyira wo muri aka karere baravuga ko inkunga bari bagenewe yo kubafasha kubona aho baba ndetse no gusanura amazu yabo yiherewe abakozi ba Leta n’abakontabure b’ibigo by’imari. Ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba buvuga ko bugiye kubikurikirana kuburyo umuyobozi wagaragaraho ibyo bikorwa yahanwa by’intangarugero.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Shyira basizwe iheruheru n’ibiza biherutse kwibasira intara y’Iburengezuba bikayishegesha bavuga ko inkunga bari bagenewe yo kubafasha kubaho no gusanura amazu atarasenyutse burundu,  bemeza ko yahawe abo idakwiriye.

Umwe umunyamakuru w’Isango Star yasuraga aka gace, umuturage umwe yagize ati: “ noneho tubona bari kwifashiriza abantu batigeze bahura n’ibiza n’umunsi n’umwe, ndetse amazi atigeze agera ku mazu yabo! Harimo abakozi ba Leta ndetse n’abacuruzi.”

“harimo abakozi bal eta b’abarimu n’abacuruzi bacuruza hano muri Vunga byemewe! Hanyuma yahoo Croix Rouge nayo yaje gufasha  nuko tubona hibereyemo abayobpzi b’amabanki nka Sacco, harimo n’abacuruzi bemewe, abarimu ba Leta…mbese nta muntu woroheje wahuye n’ibiza wagendesheje inzu, umwana…. Inzara iratwishe kandi banadusohoye mu mazu, ubu twasubiye mu biza, aho amazu yagiye hagasigara amatafari….”

Undi ati: “icyo cyo kirababaje kuko urutonde rw’abantu bose bahawe amafaranga ntabwo twashoboye kurumenya ariko mubo twashoboye kumenya nta n’umwe…nk’uriya Saidi w’umucuruzi ufite amazu akodesha mu bikari, uriya se yahuye n’ibiza hehe? Nk’uriya bita Maman Willy, naho atuye ntaho hahuriye n’umugezi, ni ruguru y’umuhanda!”

 “ubwa kabiri, dusanga abantu bahawe amafu ni abantu batigeze bahura n’ibiza!”

Aba baturage baribaza uko bikorwa kugirango inkunga y’abahuye n’ibiza ihabwe abo itagenewe kandi abahuye nabo ntacyo basigaranye. Bavuga ko bahangayikishijwe nuko hari abo inzu ziragwaho.

Umwe ati: “bariya ntitubashinja amakosa [abahawe inkunga batayikwiye] ahubwo tubona abagakwiye kuduhagararira nk’abayobozi batureberera bakora ayo maraporo bakayahereza iyo miryango nterankunga, abo nibo dukondana! Twibaza icyo bagenderaho igihe batanga raporo z’abantu bakeneye gufasha, bakirangagiza abasenyewe n’ibiza.”

Undi ati: “none iyo iyo muryango ije  nubwo ikora ku giti cyayo ariko turabizi ko ihagaze muri Leta! Kubera iki yaza ije gufasha abitiriwe Ibiza kandi ntibihabwe abahuye n’ibiza, ahubwo bigahabwa abaturage batigeze babona Ibiza n’abakozi ba Leta, n’abacuruzi!? “

“ nk’ubu twari tugiye kwandika tuvuga ngo ubuyobozi niburebe icyo bwakora kuko nk’iki gihe cy’imvura nyinshi, abantu basubiye muri ariya amzu yangiritse ashobora kuzabagwaho.”

Nubwo aba baturage batangaza ibi, Ndando Marsel; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, avuga ko nta marangamutima yabayemo.

Gusa ahamya ko urutonde rw’abahabwaga aya mafaranga rwakozwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze.

Yagize ati: “abo batoranyijwe n’inzego zibanze, twese dufatanyije. Ni ukuvuga ngo nta marangamutima yagendeyemo kuko ni abantu bazamuye amazu.”

Umwarimukazi  unafite amazu akodesha abandi muri santere ya Vunga iherere ye muri uyu murenge wa Shyira [ tutashatse kugaragaza umwirondoro ye yose ] yemeza ko amafaranga yayahawe nubwo ibiza bitamugezeho nk’abandi.

Umwe ati: “njyewe inkunga nabonye ni amafaranga! ubundi mu buzima busanzwe ndi umurezi. Nubwo ndi umurezi, umuntu aba ahinga, yorora…ubwo nk’abaturage muri rusange imyaka yabo yaragiye. Hoya, ntabwo byageze hano mu nzu ariko mu baturanyi byagezeyo!”

DUSHIMINA Lambert; Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo, by’umwihariko umuyobozi byagaragara ko yabigizemo uruhare akabihanirwa by’intangarugero.

Ati: “ ibyo nibiramuka rwose bigaragaye , uwabigaragayemo yabambwa ahubwo! Numva atari ibintu…kandi inkunga zatanzwe n’ubuyobozi, uwo nta n’ubuyobozi….”

Muri rusange imibereho y’abashegejwe n’ibiza bo mu murenge wa Shyira wo mu Karere ka Nyabihu, barimo abagaragaza ko kuva amafaranga bari bakodesherejwe  mu mezi atatu yashiramo bamwe basubiye mu biza, abandi bakaba barasohowe mu mazu,  ubu bacumbitse mu baturanyi.

Ibi usanga biteye impungenge ko muri iki gihe cy’imvura, nabo amazu ashobora kongera kubagwaho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nyabihu.

 Sep 27, 2023 - 21:13