Nyabihu: Ahari ivomo hashizwe ikigega cy'amazi, none ntibibuza bahatuye kuvoma ibirohwa!

Abatuye mu murenge wa Jenda barasaba ivomo kuko ubu bavuma ibirohwa. Bavuga ko ahari ivomo ryabo hashinzwe ikigega cyamazi mu bindi bice, bo bagasigara nta mazi meza bagira. Ubuyobozi bwakarere buvuga ko bugiye gusuzuma iki kibazo kuko ahantu hashizwe ikigega hasigwa nivomo ry’abahatuye.

kwamamaza

Abatuye mu kagali ka Nyirakigugu ko mu murenge wa Jenda uherereye mu karere ka Nyabihu, bavuga ko bari basanganwe ivomo ry’amazi meza, rikavomwaho nAkagali kose, ariko nyuma ahari ivomo hashizwe ikigega kijyana amazi ahandi, bo basigara bavoma ibirohwa.

Umwe mu baturage baganiriye numunyamakuru wIsango Star, yagize ati: “Hano mu Mudugudu wa Rushunguru, hari umugezi twavomaga nuko baza kuwufata bawujyana hirya no hino, ariko twe ntibadusigira ivomo. Ubu turi kuvoma amazi mabi."

Undi ati: "Bahubatse ibigega by'amazi noneho amazi barayakurura , ariko nyuma yaho twebwe ntitwabona amazi yo kuvoma."

"Ubu uretse naho wakandagira ugiye kuvoma ni ugukandagira mu mazi yo mudusoko tuvumbuka hirya no hino kuko amazi meza yo rwose barayangije, nta mazi tukigira!"

Aba baturage bavuga ko bahura nimvune baterwa no kubona amazi meza, ndetse ko bafite impungenge zo kurwara indwara ziterwa numwanda nibindi.

Basaba ko bakongera guhabwa amazi nabo bakava ku birohwa. Umwe yagize ati: “Mwadukorera ubuvugizi bakadukorera isoko!"

Undi ati: " icyo twasaba ni uko natwe baturebera nuko bagafata umugezi muri ariya mazi noneho natwe bakaduha amazi mezi nuko tukareka kuvoma ibirohwa."

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, avuga ko bagiye gusuma iki kibazo maze bagahabwa amazi meza. Yemeza ko ubusanzwe ahantu hakurwa isoko cyangwa ikigega cy'amazi haba hagomba gusigara ivomo ry'abahatuye.

Ku kibazo cy'aba baturage, avuga ko hashobora kuba harabayeho kwibesha.

Ati: "Ubundi ubusanzwe ahantu hashyizwe ikigega cy'amazi, hafi aho hashyirwa ivomo riba rigomba gufasha abantu baturiye aho ngaho. Icyo ngicyo, keretse niba byarabaye kwibeshya kuko ubundi niko biba biteganyijwe. Habaho kureba uko byakorwa nk'uko biba bisanzwe bikorwa ahandi, iryo vomo rikahashyirwa."

Uretse abatuye Akagali ka NYIRACYIGUGU nagaragaza iki kibazo nk'imbogamizi ikomeye yo kubona amazi meza, hari n'indi midugudu yegeranye nako yavomaga kuri iri vomo. Ivuga ko ubu bajya kuvoma amazi mabi yo mu cyayi, kandi bikomeje guhangayikisha bamwe ko bakomoramo indwara ziterwa n'umwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Nyabihu.

 Aug 15, 2023 - 10:02