
Nyabihu: Abiyita Ibihazi bari gufata ku ngufu abagore
Jul 21, 2025 - 18:46
Abatuye mu murenge wa Jenda baravuga ko bahangayikishijwe n'abiyise ibihazi baba bakina urusimbi, banywa ibiyobyabwenge, bagahohotera abaturage ndetse bakanafata abagore ku ngufu. Ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko bukomeje ibikorwa byo gufata abahohotera abaturage.
kwamamaza
Iyo ugeze inyuma gato yo muri santere ya Jenda, mu tugari twa Kabatezi na Nyirakigugu two muri uyu murenge wa Jenda, uhabona abantu biremye amatsinda bakina urusimbi.
Abahatuye n'abahagenda bavuga ko bibateye impungenge kuko babahohotera bakanafata abagore ku ngufu.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko" Baba bakura ( basarura) ibirayi by'abaturage, gutangirira abantu mu mayira, gukubita no gusambanya ku ngufu; ntabwo ari ukuvuga ngo ni ibintu bikiri ibanga, ni ibintu bizwi. Urumogi baracyarunywa. Aho hantu bahagize indiri, iyo bamaze gukina urusimbi no kunywa urumogi, iyo bashoboye gutobora baratobora kuko urumva ko kwiba niho bizamukira. Nta yindi mirimo baba bafite."
Abaturage bavuga ko baba banasinze ndetse hakaba nubwo bateje urugomo bitwaje n'imihoro.
Umubyeyi umwe ati:" Haba n'igihe birwanishije, waba utirutse ukaba wabigenderamo."
Basaba ubuyobozi kubafasha bakabakiza Ibihazi ndetse bakarindirwa umutekano.
Umwe ati:"Turabazi! Icyo twasaba Leta ni uko bafatwa. Twumva ngo hari ahantu babajyana Iwawa."
Icyakora NIYONSENGA Jean D'Arc avuga ko bakomeje guhangana nabakora ibi bikorwa bibi.
Yagize ati:" Ni ugukomeza gushyiramo imbaraga... Iyo hagaragaye ko bafite imyitwarire itameze neza, dufite ahantu tubajyana kugira ngo bigishwe, baganirizwe. Bahita muri transit center, aho bahererwa inyigisho mu gihe cy'amezi atatu. Abenshi nibura usanga barahinduye imyitwarire."
Yongeraho ko" Ariko nanone hari uza bigaragara ko atahindutse, dusaba ko dukomeza kumwigisha, cyane tukegera n'imiryango yabo kugira ngo dufatanye."
Abaturage banavuga ko mu gihe cyashize abiyise ibihazi bari bahagurukiwe bakagabanya umurego. Sriko ubu, uretse kuba bakinira urusimbi ku mugaragaro, banahanywera ibiyobyabwenge birimo n'urumogi ndetse no gufata abagore ku ngufu.
Bahamya ko nta gihe gishize batemye ikiganza umuturage wari abanyuzeho maze kikavaho.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


