Ni iki kiri gutera ubwicanyi bukabije mu bashakanye?

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga no mu mibereho, haracyagaragara ikibazo gikomeye cy’ubwicanyi bukorerwa mu ngo hagati y’abashakanye. Hirya no hino humvikana inkuru z’abagabo bicwa n’abagore babo cyangwa abagore bakicwa n’abagabo akaba ar'ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage n’inzego zitandukanye.

kwamamaza

Abasesenguzi bavuga ko urugo rwagakwiye kuba ahantu h’umutekano n’urukundo, ariko ko hari igihe usanga rwarahindutse isibaniro ry’amakimbirane, urwango n’uburakari bukabije bishobora kuvamo urupfu.

Kimwe mu bikomeje kuvugwa cyane n'ikibazo cyo kutaganira hagati y'abashakanye.Hari abashyingiranwa bafite urukundo rwinshi mu ntangiriro, ariko uko imyaka ishira ntibagire umwanya wo kuganira ku bibazo bafite ngo barebe uko babikemura, bikagenda biba byinshi kugeza igihe umwe afashe icyemezo gikomeye gishingiye ku burakari cyangwa kwiheba.

Hari kandi ikibazo cy’ubusambanyi no gucana inyuma,iyo umwe mu bashakanye amenye ko mugenzi we amuca inyuma, hari abashobora kwihangana ariko hari n’abadashobora kubyihanganira bakagira agahinda, umujinya ndetse rimwe na rimwe bikarangira bakoze ibikorwa by’urugomo. Abasesenguzi bavuga ko kutizerana no kubeshyana biri mu bintu byinshi bisenya cyane imiryango muri iki gihe.

Ikibazo cy’ubukene nacyo kiri mu bikomeje gushyira igitutu ku miryango myinshi. Hari abagabo cyangwa abagore batabasha kubona ibitunga urugo, bigatera amakimbirane ashingiye ku mafaranga, imyenda cyangwa inshingano zo kurera abana. Iyo ibyo bibazo bidakemuwe neza ngo biganirweho,bishobora kuvamo intonganya zikomeye ndetse n’amakimbirane.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga kandi ko hari abantu bagira uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo by’ihungabana bititaweho hakiri kare. Umuntu ushobora kuba afite umujinya ukabije, agahinda gakomeye cyangwa ihungabana rituruka ku mateka yanyuzemo ashobora kugera aho afata icyemezo cyo kwica uwo bashakanye cyangwa kwiyahura.

Ikindi gikunze kuvugwa ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk'inzoga nyinshi. Hari ingo nyinshi zisenywa n’ubusinzi kuko umuntu aba atakibasha kwifata, agatangira urugomo, gukubita cyangwa gukora ibikorwa bigayitse atabasha gukora atanyoye inzoga.Bamwe bavuga ko hari abica abo bashakanye nyuma yo kunywa inzoga nyinshi cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Abaturage bamwe bavuga ko hakenewe kongerwa ibiganiro n’ubujyanama ku bashakanye mbere yo kubaka urugo ndetse no mu buzima bwa buri munsi. Hari abemeza ko abantu benshi bashyingiranwa batarateguye bihagije inshingano z’urushako, ku buryo iyo bahuye n’ibibazo babura uko babikemura.

Hari kandi abashimangira ko guceceka ku makimbirane yo mu rugo biri mu bituma ikibazo gikura,kuko hari abagore cyangwa abagabo bakorerwa ihohoterwa imyaka myinshi ariko ntibagire uwo babibwira kubera isoni cyangwa gutinya gutandukana n'uwo bashakanye.Iyo ikibazo gikomeje kwirengagizwa, hari igihe kirangira kivuyemo kwicana.

Abasesenguzi basaba ko abantu bakwiye kwigishwa umuco wo kuganira no gushaka ubufasha hakiri kare,bakavuga ko nta kibazo cy’urugo gikwiye kurangira habayeho kwicana,kuko buri kibazo gishobora gushakirwa umuti binyuze mu biganiro, ubujyanama cyangwa kwitabaza inzego zibishinzwe.

Ubwicanyi bwo mu bashakanye bukomeje gusiga abana benshi ari impfubyi, imiryango igasenyuka ndetse sosiyete yose ikahababarira. Ni ikibazo gikomeje gusaba ko buri wese yagira uruhare mu kubaka umuryango ushingiye ku bwubahane, kwizerana no gukemura ibibazo hakiri kare kandi mu mahoro.

By Diane Batsinda

 May 18, 2026 - 15:48