
Ngoma: Ntibisuzumisha indwara z’umutima kuko bazifata nk’iz'abakire
Oct 1, 2024 - 12:42
Hari abatuye mu karere ka Ngoma bagaragaza ko batagiraga umuco wo kwisuzumisha indwara z’umutima bitewe n’uko bumvaga ko ari indwara z’abakire. Bavuga ko nabo bakanguriwe kuzajya bizisuzumisha bamenye uko bahagaze. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko bitakiri nka cyera aho wasangaga indwara z’umutima zigaragara mu mijyi ariko no mu cyaro zahageze bitewe no kunywa ibisindisha kandi ntibanakore siporo.
kwamamaza
Abaturage bo mur’aka karere bavuga ko hari bagenzi babo bababwira ko indwara z’umutima zigirwa n’abantu b’abakire batuye mu mijyi ariko ko nta munyacyaro warwara indwara z’umutima.
Bavuga ko no kwisuzumisha batajya babikora kuko baba bazi ko batarwara bene izo ndwara. Icyakora ngo ubukangurambaga bakorewe bwabaremyemo umuco wo kuzajya bisuzumisha indwara z’umutima, bakamenya uko bahagaze ndetse bakanabishishikariza na bagenzi babo.
Baganira n’Isango Star, umwe yagize ati: “nibwo bwa mbere! Nonese najya kwisuzumisha hehe? Nagendaga bakansuzuma amibe nuko bakampa imiti yayo nkaza numva yoroshye, ibindi nkabyihorera nyine.”
Undi ati: “aho dutuye usanga hari abafite imyumvire y’uko umuntu ajya kwa muganga ari uko yarwaye. Ariko turashaka ko iyo myumvire ihinduka noneho tukigisha n’abandi bajye bisuzumisha mbere, bamenye ngo umuntu ahagaze gute.”
“ndabashishikariza gukora siporo kuko ari ingenzi, ndetse bakisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.”
Dr. Ntaganda Evariste; umukozi wa RBC mu gashami k’indwara zitandura ushinzwe gukurikirana indwara z’umutima, avuga ko mbere izo ndwara zakundaga kugaragara cyane mu mijyi bitewe n’uko abahatuye bakunda kugenda mu modoka bikabakururira umubyibuho ukabije.
Ariko avuga k’ubu ziri no mu byaro bitewe no kunywa ibisindasha. Asaba abantu kujya bisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse bakurikiranwe hakiri kare.
Ati: “ariko no mu byaro bararwaye kubera ko nabo usanga banywa nk’izo nzoga zangiza umubiri, itabi…. Ni ukuvuga ngo ushobora gusanga udafite kimwe afite ikindi. Ariko kubera izo ntandaro turimo kubona, turagenda tubona n’abantu bato barwaye izo ndwara.”
“Ari nacyo gituma tugomba gukora ubukangurambaga kugira ngo abo bantu, abo bana bose mureba birinde umubyibuho ukabije, ibisindisha byangiza umubiri wabo, itabi.... ubundi ikintu cya mbere ni ukwirinda. Icya kabiri ni ukwisuzumisha hakiri kare kugira ngo abagize ibyago byo kurwara izi ndwara batangire imiti hakiri kare.”
Imibare yo mu 2021 yagaragaje ko 7% by’abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 69 y’amavuko bari bafite indwara z’umutima. Ku munsi mpuzamahanga w’indwara z’umutima wabaye kuri iki cyumweru, ukizihirizwa mu karere ka Ngoma, mu bantu 1 516 basuzumwe indwara z’umutima, 56 gusa nibo bari bazirwaye barimo abakuru n’abana.
Intandaro z’indwara z’umutima harimo diyabete, umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, kunywa itabi ndetse n’ibisindisha. Mu rwego rwo kuzirinda, abantu bashishikarizwa kugira umuco wo gukora siporo.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


