
Ngoma: Imboni z’impinduka zahawe amagare azifasha gucunga umutekano no kwiteza imbere
Jul 17, 2024 - 14:29
Imboni z’impinduka zo mur’aka karere ziravuga ko amagare zahawe azazifasha gukorana neza na polisi mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Zivuga ko ari n’umusingi w’iterambere ryabo kuko bazayifashisha mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma busaba uru rubyiruko kuzakoresha neza amagare rwahawe kugira ngo abafashe gutera imbere ariko bakanubahiriza amasaha ntarengwa yagenwe yo gutwara abantu n’ibintu.
kwamamaza
Izi mboni z’impinduka ni urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rugizwe n’abahoze bagororerwa mu bigo ngororamuco nka Iwawa. Ariko nyuma yo kuvayo bagatozwa kuburyo ubu bafatanya na polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Zivuga ko amasomo atandukanye bahawe yatumye bahinduka bakareka gukora ibibi ahubwo bagafatanya na Leta gukorera igihugu. Guhabwa aya magare, bavuga ko azajya abafasha gukora umurimo wabo wo gucunga umutekano neza ndetse banayifashisha biteza imbere.
Umwe muri bo yagize ati: “ Leta y’ubumwe yamaze kubona ko twahemutse ndetse nk’abafatanyabikorwa bayo, yahisemo kudutekerezaho iduha inkunga yadufasha mu rwego rw’umutekano kugira ngo tujye dufatanya n’igihugu gucunga umutekano.”
“ amagare yarakenewe kuko gucunga umutekano duhana amakuru na Polisi. Iri gare rizamfasha kujya ngera kuri ba bagenzi banjye….”

Undi ati: “bigeze kurwanira mu mudugudu kuko nta maunite narimfite kandi ku murenge ari hirya gato, biba ngombwa ko ngenda n’amaguru nuko ngerayo bitinze nuko nsanga bamenyanye imitwe. Ubu ubwo mbonye igare ni uguhita nyonga vuba vuba nkagerayo nihuse.”
Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yemeza ko urubyiruko ruzwi nk’imboni z’impinduka rusanzwe rufatanya na Polisi mu bikorwa by’umutekano, rukaba rwahawe amagare ruzajya rwifashisha.
Ariko anavuga ko ruzanayifashisha rukora ibikorwa byo kwiteza imbere, cyane ko rukimara kuva kugororwa, rwahise rushinga koperative rukoreramo ibikorwa by’iterambere.
Ati: “ku bufatanye na Polisi y’igihugu barahuguwe natwe tubafasha gushinga koperative nuko bahitamo igikorwa bakora kugira ngo koko bakomeze bahinduke ariko bahange n’umurimo. Bahisemo gushinga koperative yo gutwara abantu ku magare. Rero turashimira Polisi y’igihugu yabageneye amagare yo kujya bifashisha batwara abagenzi kugira ngo bakomeze bahinduke, babere n’abandi urugero. Abagenda bava mu bigo ngororamuco bigaragare ko umuntu ashobora kureka ibiyobyabwenge, akareka ubujura, agakora akiteza imbere, agateza imbere n’igihugu cye.”
Nubwo amagare izi mboni z’impinduka zahawe zizajya ziyifashisha mu gukora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burazisaba kuzubahiriza amasaha yagenwe yo gutwara abantu.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


