Ngoma: Barashinja Gitifu w’Akagali kubambura inka bagombaga kwitura, akazigurisha

Hari abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bo mu kagari ka Nyange, Umurenge wa Mugesera wo mur’aka karere, baravuga ko izo bagombaga kwitura bazambuwe na gitifu w’Akagari, akazigurisha ababeshya ko bituye. Bavuga ko ubu muri sisiteme bagaragara ko batituye, bagasaba ko barenganurwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko icyo kibazo bwakimenye ndetse n’abari inyuma y’igurishwa ry’izo nka za Girinka, basabwe gusubiza amafaranga bakuyemo.

kwamamaza

Nyirandikubwimana Fevronia wo mu mudugudu wa Rwamibabi na Habineza Donathi wo mu mudugudu w’Agatare, bo mu kagari ka Nyange, Umurenge wa Mugesera, bahuriza ku kuba barahawe inka muri gahunda ya Girinka zikabyara ibimasa ariko ngo ntibituye nk’abandi kuko Gitifu w’Akagari kabo yazibambuye akazigurisha. Bavuga ko bafite impungenge ko izo bafite bashobora kuzazamburwa kuko bigaragara muri sisiteme ko batituye.

Nyirandikubwimana, yagize ati: “Gitifu na Social baraza barambwira bati ‘inkayawe twabonye uwo tuyiha.’ Baraza, narinzi ko nituye! Maze ndayibaha barayijyana, nyuma mbona uriya social araza arambwira ati ‘ese mukecu, ko wasohotse ko utituye?’ nti ‘njyewe narituye, muze njye kubereka inka nituye. Birangiye mbonye bikomeye, nibwo nagiye kubaza. Nibwo abo ku karere bampamagaye ngo ngwino ubisobanure nuko ndagenda ndabisobanura.”

Rwamibabi, ati: “Gitifu w’Akagari araza arayireba, ubwo igihe cyarageze mbona baracuruje, baragiye. Nabasabye n’umutobe barawunyima! Narababwiye nti ‘ese ikigaragaza ko nituye ni igiki?’ Nuko umugore wanjye bayimufotoreraho ngo ubwo nicyo cyemezo. Impungenge mfite ni uko nk’ubu Gitifu wayijyanye yayigurishije, ashobora kuvaho hakajyaho undi ugasanga binzaniye ingaruka kandi nta cyemezo mfite.”

Nkeramugaba Cyriaque waguze inka yo kwa Nyirandikubwimana,avuga ko ku itariki 16 Ukwakira (10) 2023, yahamagawe na Mudugudu ari kumwe na Gitifu,bamubwira ko bashaka kumugurisha inka nawe aremera,abaha ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma aza kumenya ko yayiguze mu manyanga.

Aganira n’Isango Star, Nkeramugaba, yagize ati: “bati rero dufite inka dushaka gucuruza, twihere amafaranga. nashatse amafaranga nuko musanga ku Kagali ari kumwe na Social na Mudugudu. Ya mafaranga ndayabara, ndayabaha. Barambwira bati ‘ rero inka ntabwo wahita uyijyana kuri aya manywa, abaturage babireba nabi! Inka uraza kuyifata n’ijoro.’ Inak abje kuyimpesha saa moya z’ijoro. Batangiye kugenzura inka, bashyize muri systeme  nibwo basanze wa Mukecuru atarituye. Ahita atangira kubabaza.”

Isango Star yagerageje inshuro nyinshi kuvugisha Gitifu w’Akagari ka Nyange, Jean Desire Mbonabucya, kugira ngo imenye ukuri kw’ibyo ashinjwa n’abaturage, ariko nyuma yo kumva ibyo umunyamakuru akeneye, yagize ati: “Mwihangane turimo gusoza  urugerero hano, Meya yaje, bari bambwiye ngo muraba muri I Kibungo nimugoroba, naza tukabonana!” “ Ndi mu nama na ba Mudugudu ndaje ndakwihamagarira.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko bamenye  iby’iki kibazo cy’inka za Girinka zagombaga kwiturwa ariko zikarigiswa n’abayobozi b’akagari ka Nyange.

Avuga ko abagaragaweho ayo makosa basabwa kugarura amafaranga bazigurishije kugira ngo hagurwe izindi, maze zisubizwe abazambuye bagomba kwitura kugira ngo biture nk’uko amabwiriza abagena.

Yagize ati: “ hagaragayemo ab’inzego z’Akagali. Byagaragaye ko hari inka batwaraga. Hari caise nyinshi ariko hari izo twabonye zifatika. Hari amafaranga y’izo nka yagarujwe ku buryo duteganya gufatanya na komite ya Girinka, ba baturage inka zabo zitari zituwe uko bikwiye, bagashakamo izindi bakazitura, bagahabwa n’icyemezo cy’uko bituye.”

Si ubwa mbere mu ntara y’Iburasirazuba humvikanye amanyanga muri gahunda ya Girinka.Urugero ni mu nkuru twabagejejeho mu 2024, yo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi mu kagari ka Karambi, aho gitifu w’akagari yambuye umukecuru inka n’iyayo y’ikimasa,ubwo akazigurisha.

Biteganijwe ko mu mwaka wa 2024/2025, mu karere ka Ngoma haziturwa inka 385. Abaturage basaba ko byakoranwa ubushishozi kugira ngo hakumirwe ba rusahurira mu nduru.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Mar 4, 2025 - 15:11