Ngoma: Barashima kubwo gufasha kwivana mu cyiciro cy’ubukene

Hari abaturage batishoboye mu murenge wa Kazo wo mur’aka karere bishima ko bari gufashwa Kuva mu cyiciro cy'ubukene binyuze mu bana babo bigishijwe umwuga wo kudoda ndetse bakanahabwa imashini zidoda. Nimugihe Ubuyobozi bw'umurenge wa Kazo buvuga ko kwigisha abana bo mu miryango itishoboye uyu mwuga ari umwe mu mihigo besheje ku kigero gishimishije.

kwamamaza

Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Kazo bafite abana bafashijwe kwiga kudoda no guhabwa imashine, abandi bagafashwa kubona imyambaro y'ishuri, bavuga ko bishimira ko abana babo bafashijwe kubona urufunguzo rw'iterambere binyuze mu kwigishwa umwuga wo kudoda uzabakura mu kiciro cy'ubushomeri.

Bagaragaza ko iterambere ry'abana babo ari naryo ry'iyi miryango bavukamo.

Umwe yagize ati: “ nari umukene ariko nahise numva nkomeye cyane, nagiye mu bundi buzima. Numva ko rwose bantejeje imbere. Mfite n’undi mwana wanjye, ubwo ubu ariga secondaire hano muwa gatatu, nibo bamurihira. Ubwo Mutesi Benitha bamuhaye imashini, ariko nabanje gushima Imana.”

Undi ati: “abo bantu bakoze ubuterankunga bwo kugira ngo badufashirize abana, tukaba tubashimira ubutwari bagize bwo kugira ngo babashe kwiga kandi babateze imbere none bakaba babahaye n’imashini zo kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bivana mu bukene.”

Jean Chrisostome Habanabakize, uhagarariye umuryango inshuti z'amahoro "Friends of Peace" ufatanya n'umurenge wa Kazo gukura abatishoboye mu bucyene, ari nawo wanafashije abana bo muri iyo miryango kwiga umwuga wo kudoda, avuga ko bakora ibi mu rwego rwo gufasha Leta kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Asaba abana bahawe imashini kwirinda kuzazigurisha, ahubwo zikabafasha gutera imbere no guteza imbere imiryango yabo.

Ati: “hamwe nuko twasaba imiryango gukomeza kwita kuri aba bana. Ntabwo tubahaye imashini zo kugurisha. Ntabwo tubahaye izi mashini ngo bagende bajye kuzitanga babone amafaranga y’uyu munsi arangire. Tubahaye akabando kabafasha kuremamo ejo hazaza, ni akabando k’iminsi, nibura byaza umusaruro iyi mashini byamufasha no kugira ejo hazaza.”

Murama Justin; umukozi w'umurenge wa Kazo ushinzwe imari n'ubutegetsi akaba n'umusigire w'umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu Murenge, avuga ko umufatanyabikorwa wabo inshuti z'amahoro asanzwe abafasha kwesa imihigo itandukanye.

Ashima umutima bagize wo kwibuka aho bavuka bagafatanya na Leta kuzamura imibereho myiza y'abatuye uyu murenge.

Ati: “bavuga mur’uyu murenge, bigiye kur’aya mashuli ya hano [GS Kazo]. Bagize amahirwe bakajya hanze batekereje kuzafasha abana basize kuko nabo mur’ubwo buzima bw’ubukene bakuzemo. Turabashimira rwose, ni abafatanyabikorwa badasanzwe ndetse n’abandi bumve ko iyo wagiye ariko ujye uzirikana iyo yavuye kugira ngo ufashe barumuna bawe n’ababyeyi wasize.”

Ubuyobozi bw'umurenge wa Kazo buvuga ko mu byo bafashijwe n'umufatanyabikorwa wabo Friends of Peace, harimo kubakira amacumbi abatishoboye, kugurira abana basaga 115 imyambaro y'ishuri, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mukwivuza, bishyuriye Kaminuza abana 12, ndetse banigisha kudoda abana 12 bo mu miryango itishoboye banahabwa imashine zo kudoda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Dec 7, 2023 - 15:46