
Nduhungirehe yashimangiye ko ibihano ku Rwanda nta gisubizo byatanga ku bibazo byo muri DRC
Feb 12, 2026 - 11:50
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier J. Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko ibihano bisabirwa u Rwanda ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bitatanga umuti urambye. Yashimangiye ko igikenewe ari ugukemura ikibazo giherewe. Ibi yabitangarije i Addis Ababa ku wa 12 Gashyantare (02), aho yitabiriye Inama ya AU, anabigarukaho mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
kwamamaza
Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibihano bikomeje gusabirwa u Rwanda na RDC n’ibihugu biyishyigikiye bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati: “Iyaba ibihano byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije RDC, nabisinyira ejo mu gitondo.”
Icyakora, yagaragaje ko amateka agaragaza ibinyuranye n’ibyo, yibutsa ko mu 2012 na 2013 u Rwanda rwafatiwe ibihano rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ariko ntibibuze intambara kongera kubura mu Ukwakira (10) 2021.
Ku bwe, gufata ibihano nk’umuti wihuse ni ukwibeshya ku miterere y’ikibazo cya Congo, gisaba isesengura ryimbitse n’ibiganiro bishingiye ku mpamvu zacyo nyamukuru.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda umutekano warwo no gukumira ko hakongera kuba amahano nk’ayabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside ugikomeje kugaragaza imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, bityo ko nta gihano na kimwe cyatuma rudafata ingamba zo kwirinda.
Ati: “Iyi nkuru y’ibihano, nk’aho ari umuti w’ubufindo ukemura byose, nta shingiro ifite. Nta bihano na bimwe biri kuri iyi si bishobora kutubuza kurinda imipaka yacu no gukumira ko abaturage bacu bongera guhura n’akaga bahuye na ko mu 1994 batewe na FDLR.”
Yanagarutse ku masezerano ya Washington u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC, avuga ko ashingiye mbere na mbere ku mutekano, nubwo hari abayavuga mu ndorerwamo y’inyungu z’ubukungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaragaje ko ikibazo atari intego zayo, ahubwo ari ishyirwa mu bikorwa ridakorwa uko bikwiye.
Yongeyeho ko u Rwanda rwahamagariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ubuhuza bwa Afurika gukomeza gushyira imbaraga mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano, kuko amahoro arambye ari yo azatanga urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu mu Karere.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


