
Musanze: Ubujura no kudakora neza kw'irondo byatumye bahitamo kurarana n'amatungo
Apr 24, 2025 - 07:45
Hari abaturage bo mu murenge wa Gataraga bavuga ko ubujura bw'amatungo n'imyaka yabo buri gukaza umurego bitewe nuko amarondo adakora neza. Bavuga ko byatumye bahitamo kurara n'amatungo mu nzu. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bugiye gusuzuma ikibazo cy'amarondo ariko ngo nta rwitwazo umuturage afite rwo kurarana n'amatungo.
kwamamaza
Bamwe mubaturage bo mu kagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga wo mu karere ka Musanze, bavuga ko bararana n'amatungo mu nzu bitewe n'ubujura bwayo bunahera mu mirima.
Umwe muribo yabwiye Isango Star ko" nyaraje hanze baza bakayatwara. Ni intama uri kubona hariya hanze. Ni 3 na kamwe gato."
Undi muturage ati:"nonese si ukugira ngo rya tungo rye aricunge, be kuryiba. Bajya kuritwara akabyumva nuko induru akaba ayihaye umunwa."
"wariraza mu kiraro bwacya ryagiye nuko uwo hirya akongera akarirazamo?"

Abaturage nabo bemeza ko babona ko bigora isuku yabo ariko bagahitamo kuraza amatungo yabo (arimo intama nihene) hafi yabo kugira ngo abajura nibaza babyumve mbere. Bavuga ko babiterwa nuko irondo ritagera mu bice batuyemo, ahubwo agarukira ruguru ku muhanda.
Umwe ati:"ubundi iyo uri gukama, amata akagutarukira nka hariya, iyo imyenda yawe utayikorera isuku ngo uyifure, aho ugeze hose baravuga ngo uri kunuka urushumba!"
Undi ati:" ahitwa ku kararo niho abera, ntabwo agera hano. Wabona umunyerondo aje ino nijoro gucunga umutekano w'abantu? Ntawe rwose. Turashaka ko bashyiraho amarondo akajya arara atembera mu baturage."
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien, avuga ko bagiye gusuzuma ikibazo gituma amarondo atagera hose. Ariko nanone, anavuga ko nta muturage ukwiye kubyitwaza ngo ararane n'amatungo.
Ati:"birasaba ko nkurikirana ngo ndebe niba koko irondo ritari gukora muri Gataraga. Ubwo turavugana n'ubuyobozi bwaho turebe niba ariko biri noneho dusabe ko bishyirwamo imbaraga. Cyane ko uyu munsi, usibye n'irondo risanzwe, buri murenge ufite irondo ry'umwuga. Rero nta muturage wemerewe kurarana n'amatungo kuko nta rwitwazo ruri muri ibyo ngibyo."
Uretse abaraza hafi amatungo magufi n'amaremare hari bayashyira munzu iyo bwije. Abenshi mu ba baturage bo mu kagari ka Rungu bahisemo kurarana nayo ngo kuko hari abari bamaze kugira icyizere cy'ubworozi buteye imbere ariko barayibwa.
Hari abavuga ko utararanye nayo munzu, ahitamo kurarana nayo hanze mu rwego rwo kuyarinda.
@Emmanuel BIZIMAMA/ Isango star - Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


