
Musanze: Isoko rishya rya Kariyeri barigize ubwiherero
Aug 27, 2024 - 15:27
Abimuriwe mu isoko rishya ry’ibiribwa rya kariyeri baravuga ko kubera abariguzemo ibisima bagamije kubigurisha bakanga kuza kuhacururiza n’abasigaye muri gare bitumye ibicuruzwa byabo biborera mu soko rishya. Nimugihe abandi bararigize ubwiherero. Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko gare yifashishwaga hataraboneka isoko ariko ko bwashizeho ingamba ndetse hashyizweho n’igihe ntarengwa cyo kuba abakiri muri gare bavuyeyo.
kwamamaza
Nta gihe kinini gishize huzuye isoko ry’ibiribwa ry’akarere ka Musanze, aho ari rigizwe n’amagarofa atatse ibirahuri kuburyo ubona bunogeye amaso nk’iry’umugi wunganira Kigali.
Gusa abatomboyemo ibisima n’amaseta bakajya kurikoreramo bavuga ko bari guhura n’ igihombo kubera ko ibicuruzwa byabo biri kuriboreramo, mugihe abandi barigize ubwiherero.
Umwe yagize ati: “dufite ikibazo cyo kuba twaraje muri iri soko nuko tukabura umukiriya utugurira, bukira nta n’utubajije ngo wenda tugurishe ibintu by’igihumbi…”

Undi ati:” hari abaduca ku ruhande nuko ugasanga bakwihagaritsemo. Ahantu nta bacuruzi barimo ubwo baragenda twe ntitumenye n’ibyaribyo. Hari nuwo twafashe nuko turamubashikiriza! Yari yihagaritse mu gisima!”
Abacuruzi bavuga ko kutagira abakiliya bituma hari ubwo barambirwa bagata ibicuruzwa byabo, abo byumiyeho bakajya kubimena.
Abacuruzi bishimira ko bari bahawe isoko ry’icyerekezo muri aka karere. Basaba leta ko yabafasha igakemura imbogamizi ziri gutuma iri soko rititabirwa kuko icyi ari n’igihombo kuri Leta.
Umwe ati: “imbuto biri kubora! None natwe twashyizemo imiceri tuyimaze turi kuyirya! Ubuse ko tuyimaze tuyirya, amavuta tukaba turi kuyirira, nitubimara bizagenda bite? Ikibazo cyabaye kuba hano isoko rihari noneho na ririya bagahuza ibicuruzwa. Habuze abantu baza hano! Ibicuruzwa tumaze ukwezi turi gucuruza ariko nta n’ibihumbi 5 ndabika mu mufuka! Ukwezi kurashize, none ubwo ndi gukora iki aha?!”

Undi ati: “ibisima byabuze abantu pe! ni igihombo cyane kuri Leta natwe abaturage. Niba uza ukicara kandi urahahira abana maze ukamara iminsi 3 udacuruza, ukora mu gishoro….”
Ku rundi ruhande, hari abari mu bucucike muri gare y’aka karere bavuga ko bimwe amaseta kubera no isoko ry’akarere ryuzuye kandi bigaraga ko nta na 1/4 kiririmo. Bemezwa ko byafashwe bikabikwa.
Umwe ati: “ibisima birangira tubibuze, dusubira kuri biriya ntibyagira icyo bitanga. Ubu hari abari mu mihanda n’abari hirya no hino.”
Mugabowagahunde Maurice uyobora intara y’Amajyaruguru avuga ko ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, hari ingamba zashizweho kugira ngo iri soko ribone ubwitabire mu gihe cya vuba.
Ati: “Ariko isoko muri gare byari ibintu by’agateganyo. Twifuza ko noneho ubwo igisubizo cyabonetse, abantu bose bahawe ibibanza bava muri Gare bakimukira mu isoko. Bahawe inyandiko zibasaba kwimuka muri gare, bahabwa igihe ntarengwa bakimukira mu isoko rishya.”
Mu mbogamizi abacuruzi bagaragaza nk’izabaye urucantege kuri iri soko ry’icyerekezo ry’akarere ka Musanze: harimo kuba hari abaguze ibisima ariko ntibaze kubicururizamo kuko bari bagamije kubigurisha.

Abandi banze kuva muri gare y’aka karere nk’ahifashishwaga mugihe iri soko ryubakwaga bituma mu baguzi nabo harimo abataramenya isoko ryemewe nuko bakisubirira muri gare nkaho bamenyereye.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


