Musanze: Hatangijwe gahunda izajya ifasha abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Hatangijwe gahunda izajya ifasha abana bavukana ubumuga bwo kutumva no kutavuga byitezwe ko izabafasha kumvikana n’abadafite ubumuga hatabayeho no kwifashisha ururimi rw’amarenga. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga izafasha benshi, cyane ko igiye kuboneka hake muri Africa ariho hano mu Rwanda.

kwamamaza

Mu murenge wa Nyange wo mu karere ka Musanze kari mu ntara y’Amajyaruguru y’igihugu, niho hari icyicaro gikuru cy’umuryango nya Rwanda wita kubana batagira kivurira. Mu mishinga y’uyu muryanga harimo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Kuva uwo mushinga watangira muwi 2008, hamaze kunyura bana 540. Nubwo bahava bamaze kumenya gusoma no kwandika byishisha ururimi rw’amarenga, byanagaragaye ko hanze muri sosiye hari aho bagorwa no kumvikana n’abandi cyane igihe bagiye kwa muganga, mu nkiko ndetse n’ahandi badashobora kubona abasemuzi.

Mu rwego rwo gutegurira abakiri bato kuva ku mezi 8y’amavuko kuzamura kuzakura bumvikana n’abandi hifashishijwe utwumwa twabugenewe, hanafunguwe gahunda yo kuzajya ibafasha bakiri bato bafiye ibibazo nk’ibyo.

Nyuma yo guhugura abarimu bazafasha muri gahunda mu gihugu cy’ubuhinde, Nduwayesu Elie umuyobozi w’uyu muryango yagize ati: “umwana azakura, yumva, kandi avuga. Icya kabiri, agire amahirwe nk’ay’abandi yo kuba mu ishuli. Yige yumva, avuga kuburyo azakomeza akaba nk’abandi. Nta n’uzajya avuga ngo ntiyumva cyangwa ntabona. Nukuvuga ngo azaba icyo yifuza kuba cyo, icyo Imana yamuremeye kugira ngo atange umusaruro kuri iyi si yacu azagikora kuko azaba afite imbaraga zose n’ubushobozi nk’ubwo abandi bana bahabwa.”

Umulisa Miller na Rukundo Elvin bamaze igihe cy’umwaka mu gihugu cy’ubuhinde bahugurirwa gufasha abana muri iyi gahunda, bavuga ko biteguye gufasha abana b’u Rwanda bavukana ibibazo byo kutumva no kutavuga, bakabaho   neza.

Umulisa, ati: “ tuje gukuraho imbogamizi za bariya bantu bavuka bafite ubumuga, izo bakundaga guhura nazo nko kubura maserivise runaka kuko byasabaga ko agenda afite umuntu umusemurira, igihe atamubonye nta serivise yapfaga kubona.”

Rukundo, nawe ati: “ dufatanyije ibyo byose tuzabigeraho nk’abana kuko nabo baba babasha kubona ubushobozi ku baba badashobora kuvuga cyangwa kumva.”

UWITONZE Hisirin; Umukozi wakarere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abantu bafite ubumuga  muri gahunda za Leta, avuga ko iyigahunda yitezweho gufasha benshi.

Ati: “ uko byagenda kose, kuko ntabwo wakwigisha ngo uzigishe abanyarwanda bose bamenye ururimi rw’amarenga. Kandi serivise abantu bakenera ziba ahantu hatandukanye. Kuvuga ngo abo bantu bose wabigisha ururimi rw’amarenga nabyo byonyine ntibishoboka. Ariko turamutse tugize amahirwe, abo bana bagahera aho hasi bakiri batoya, bagafasha ku bury obo ubwabo bazajya babasha gukurikira.”

Ku ikubitiro abana bafite ubumuga bazafashwa kubona utwuma tubafasha kumva ku buntu kandi natwo twamaze kugera mu Rwanda duhagaze angana na 500$ y’amadorari. Abana bazajya bitabwaho bazajya bakurikiranwa bari ku kigo kiri gutegurwa hafi y’umujyi w’akarere ka Musanze, aho kizaba cyegeranye na Wisdom school Musanze ndetse azaba ari hamwe muri Africa.

Nimugihe ku rwego rw’isi, habarurwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri miliyoni 70.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Musanze.

 Aug 2, 2024 - 10:07