Musanze: Hari abaturage binubira kwishyuzwa serivise za leta zitangirwa ubuntu

Musanze mu majyaruguru y'u Rwanda, hari abaturage bo mu murenge wa Gataraga bavuga ko binubira gusabwa amafaranga mbere yo guhabwa serivise za leta zitishyurwa zo kubakura mu bukene.

kwamamaza

Aba baturage bo mu bice bitandukanye mu murenge wa Gataraga w’akarere ka Musanze, bavuga ko binubira ko hari abatishoboye bishyuzwa serivise za leta zo kubakura mu bukene ubusanzwe zitangwa nta kiguzi.

Ngo nubwo hari abayobozi mu nzego z'ibanze batinjira muri ibi bikorwa byo kwishyuza abaturage batishoboye amafaranga kuri serivise bagenerwa na leta nta kiguzi, aba baturage banahamya ko baba bafite abo babatumaho mu rwego rwo kwirinda kubyinjiramo mu buryo bweruye.  

Ni ikibazo ubuyobozo bw’akarere ka Musanze, buvuga ko butari buzi ariko bukanavuga ko bwihaye umukoro wo kugikurikirana kuko bidakwiye kwishyuza umuturage utishoboye serivise agenerwa na leta nta kiguzi.

Nsengimana Claudien umuyobozi w'akarere ka Musanze ati "uko bisa kose ayo makuru nibwo nyamenye njyiye kuyakurikirana ariko hari n'ibiciro bya serivise z'ishyurwa n'izitishyurwa ntabwo numva uburyo umuyobozi yafata izo nshingano zo kwishyuza serivise zitishyurwa, reka dukurikirane tuze kumenya ngo ni iki cyabaye gituma serivise zitishyuzwa barimo bazishyuza".     

Kurundi ruhande hari abaturage bavuga ko bikwiye ko abatishoboye batoranywa na bagenzi babo mu nteko nkuko byakorwaga mbere kuko aribo baba bazi neza amakuru n’imibereho yabo, ibyo babona ko byakuraho n'ibyo bisa na ruswa no kwishyuza serivise umuturage agomba nta kiguzi.   

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Nov 4, 2024 - 14:56