Musanze - Cyuve: Bahangayikishijwe n'abajura bari kubasanga mu nzu bagatwara byose

Hari abaturage bo mu kagari ka Kabeza ko mu murenge wa Cyuve bahangayikishijwe n'abajura bari kubasanga munzu bakabaterura ku buriri bagatwara nibyo baryamaho. Nimugihe abandi basiga babatamitse imigati kuburyo hari n’abatekeza ko babanza kubatera imiti. Polisi y'u Rwanda, mu ntara y'Amajyaruguru, ivuga ko hari abakekwaho ubu bujura batawe muri yombi. Ihumuriza  abaturage ko umutekano wabo urinzwe neza ku bufatanye bw’abaturage n'inzego z'umutekano.

kwamamaza

Ahavugwa ubujura ni mu kagali ka kabeza, mu murenge wa Cyuve, ahazwi nko mu Muhoza. Abahatuye barondora ingo zimaze kwibwa zipfumuwe n'abajura bavuga ko hari nubwo bibagora kubusobanura bitewe nuko bukorwa.

Umuturage umwe wibwe yabwiye Isango Star ko “twararyamye nijoro nuko mugitondo mbyutse nsanga inzu irarangaye, ibintu byose babitwaye, abana babakuye ku buriri babaryamisha hasi, nta kintu na kimwe kiri munzu.”

“Birashoboka ko ari imiti kubera ko nanjye nariryamye, ntabwo natekereje ukuntu abantu baza mu buriri ndyamye ngo bambyutse, nuko baterure abana ku buriri babaryamishe hasi nuko matelas bayijyane. Ibintu byose barabitwaye. Nari munsi n’umutware n’abana.”

Undi ati: “ mugahura ari nijoro ari gukora nka patroyi ari nka saa mbili, saa tatu ariko saa tanu ntiwamuca iryera.  Noneho ikindi kibazo dufite ni ugutabaza! Gutabarana ntabwo bikibaho! Impamvu tudatabarana ni ugutinya, ukavuga uti ‘ninsohoka n’ubundi nijye urabigwamo, baranyica!’ ugasanga abaturage bafite ubwoba.”

Undi muturage batoboreyeho inzu bakamwira, yavuze ko hari n’abandi bibasiwe mu bundi buryo. Ati: “ hari n’abafite imfunguzo nuko bakingura bakabasanga mu nzu. mfite umuvandimwe utuye hano inyuma, nawe yarakinguye nuko ageze mu cyumba yumvaga ibintu biri gukomangana, nuko abyutse  asanga abantu mu nzu.”

Abaturage bibwe bavuga ko bashidikanya ku buhanga bukoranwa, ngo kuko uretse kuba banabaterura ku buriri nabwo bakabutwara, hari nabo basiga babatamitse imigati mu kanwa ku buryo babitekerezaho abajura bamaze kugenda. Hari abatekereza ko babatera imiti, bagasaba inzego bireba kubafasha bakongera umutekano muri ako gace.

Umwe ati: “bateye ubwoba cyane kuko uyu we [ umwana] nasanze bamutamitse umugati mu kanwa. Urumva ko banakwica kubera ko iyo nza gukanguka nijoro nuko bakanyikanga, wenda bari no kutwica kubera ko umuntu winjiye mu nzu yanakwica.”

Undi ati: “byashoboka nkuko bitaba aribyo bafite irindi koranabuhanga ryabo mu kwiba! Ariko aho bigeze, turabona ko ubu buryo bwo gucunga umutekano budahagije.”

“Abashinzwe amarondo y’umwuga bagahabwa amakuru akwiriye noneho bakavuga bati ‘ niba umujura aje muri ubu buryo’, noneho hagahinduka tactic.”

Abinyujije mu butumwa bugufi, umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco MWISENEZA yabwiye Isango Star ko abakekwaho ubu bujura batawe muri yombi kandi bari gukurikiranwa bafungiye kuri sitation ya Polisi y'umurenge wa Cyuve. Ibizeza abahatuye ko ubu umutekano wabo urinzwe neza.

Muri ubwo butumwa yagize ati: “mwiriwe neza, habaye caise ebyiri z’ubujura: imwe yabaye mu kwezi kwa gatatu 2024, indi caise nayo yabaye mu kwa munani k’uyu mwaka w’2024. Abantu bataramenyekana bafunguye inzu nuko biba inkoko z’umuturage. Abakekwaho ubu bujura barafashwe bafungiye kuri station ya Cyuve. Amarondo arakorwa mu midugudu, akorana na patrolle z’abapolisi, kugeza ubu nta kibazo cy’umutekano muke kiri muri aka kagali. Abaturage nibahumure, inzego z’umutekano zirahari.”

Ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko amarondo akorwa ku muhanda gusa ariko aho batuye ntahagere.

Umuturage umwe ati: “irondo icyo turishinja ni uko twishyura amafaranga y’umutekano ariko twarangiza tukibwa. Hano ntabwo turibona, rikorerwa ku ngagi, ntabwo rikorwa mu giturage kandi turibwa.”

Gusa inzego z'umutekano zivuga ko ibyo bigiye kugenzurwa. Polisi y'u Rwanda, ishami ry'intara y'Amajyaruguru yibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukora ibikorwa y'ubujura kugira ngo bafatwe icyaha kigakunirwe kitaraba.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Sep 6, 2024 - 14:29