
Musanze: Batemye inka y'umuyobozi kubera kubatangaho amakuru
Apr 22, 2025 - 00:32
Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi baravuga ko batunguwe no gusanga inka y'umuturanyi wabo yatemaguriwe mu kiraro bamuziza ko ari umuyobozi. Polisi yu Rwanda ikorera mu ntara yAmajyaruguru yambwiye Isango star ko abagera kuri bane mubakekwaho gutema iyo nka bamaze gutabwa muri yombi bari kuri sitasiyo ya polisi ya Nkotsi.
kwamamaza
Amakuru yitemwa ry'inka yo mu rugo rwa DUKUZUMUREMYI, yamenyekanye saa cyenda z'ijoro ryo ku wa cyumweru, ubwo batabazaga abaturanyi nyuma yuko abayitemaga banze kugenda.
Igirimbabazi Thereza; umufasha wa Dukuzumuremyi, yagize ati:" Batatu kuko urebye umwe yari ahagaze hano kuri iyi nguni, undi ari ku kiraro, undi ari hano inyuma kuko batubyiniriraga bari hukubita bote, bari kubyina cyane. Ubwo twageze hanze dusanga inka iri kuvirirana amaraso menshi bidutera ubwoba. Ndavuga nti ese ibi bintu bibaho?! Turareba dusanga imitsi y'inyuma bayitemye no ku mazuru, hose hari kuvirirana, iri guferegeta mu mazuru hari kuzamo amaraso menshi."
Avuga ko atari ubwa mbere akorewe ibikorwa nk'ibi kuko bigeze no kumutera amabuye, ndetse inka yabanjirije iyi nayo yagiriwe nabi. Avuga ko bamuziza kuba ari umuyobozi kuko abatangira amakuru kuko ashinzwe gukurikirana imibereho y'abaturage muri Rubindi.
Yagize ati:" baraza babishyira hasi (ibitoki) birarangira. Ubwa kabiri baraza bantera amabuye, ubwa gatatu nibwo bajea batema iyi nka."
"Iyo inaha bafunze ibisambo cyangwa bagafunga ibyigomeke cyangwa n'abandi bose bari gukekaho ikibi bakabajyana bumva ko ari njyewe wabatangiye amakuru."
Abaturage batabaye bageze kuri iyi nka ikimara gutemwa, bavuga ko mu bigaragara ko abayitemye batashakaga inka ahubwo nyuma yo kuyitema imihoro irenga 3 mu gahanga, banayitemye umutsi w'akaguru bayitaye aho babonye nyirayo yanze gusohoka.
Umwe yagize ati:" eeh! Bayitemye imihoro myinshi kuko ku izuru ho igufwa rishobora kuba ryapfumutse, kuko yajyaga guhumeha ikabura uko ihumeka hakaza amaraso. Bajyaga bacana amatara bakazimya noneho bagakora no ku rugi bakamwereka ko bagiye gufungura urugi, bamwe bakabyina, byari bigaragara ko ariwe bashaka kwica."
Undi ati:" bashaka kumwica, ntibashaka ko abaho. Nonese bakoraga ibyo byose bashaka ngo abeho?"
" intandaro y'ibyo bamwagiriza menya ari ubuyobozi ariko mu buyobozi ayoboraga nta mutima mubi aba afite."
SP Jean Bosco MWISENEZA; umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, yabwiye isango Star ko bane mu bakekwaho gutema iyi nka batawe muri yombi ndetse iperereza rigikomeje.
Ati:" hari bane bafashwe bakekwaho kuba bagize uruhare mu itemwa ry'iyi nka, bafungiye kuri Station ya police ya Nkotsi. Iperereza rero rirakomeje."
Umuyobozi w'akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien, avuga ko aya makuru bayamenye kandi barakora ibishoboka byose inka yatemwe igashumbushwa.
Ati:"dushakishe uwaba yabigizemo uruhare yaboneka iyo nka akayiriha. Yaba atabonetse tugafatanya nuko abagize uwo mudugudu bakaba bakwishyura iyo nka kubera ko nabyo ntabwo byumvikana."
Amakuru avuga ko inka yatemwe mugihe indi yayibanjirije nayo yabanje kugirirwa nabi. Ibi kandi byakurikiranye no kubatera urutoki no gutera amabuye uyu muryango.
Bavuga ko bamuhora kubatangaho amakuru, cyane ko uyu mubyeyi afatanya imirimo yo gukurikirana imibeho myiza y'abaturage muri Eubindi ndetse n'iy'ubukorera bushake mu murenge wa Nkotsi.
@Emmanuel BIZIMANA/ isango star- Nkotsi na Bikara mu karere ka Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


