Musanze: Barasabira ubutabera umwana w'imyaka 9 wasambanyijwe n'abantu bataramenyekana

Umwana w'imyaka 9 wasambanyijwe n'abantu batamenyekanye bamusanze ku ishuri bakamushukisha umugati arasabirwa ubutabera nyuma y'uko arembeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho adashoboye no kwigenza. Ubuyobozi bw'umurenge wa Nyange bwatangarije Isango Star ko bane mu bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.

kwamamaza

Asubira mu magambo y'uko byagenze, Umubyeyi w'uyu mwana utuye mu Kagari ka Muhabura mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yagize ati:" Baramubajije ngo wambaye agakariso, umwana ati ndakambaye. Bati gakuremo, umwana ariyangira! Ubwo nibwo yamufashe ku ngufu ( kumusambanya), amutera inzara mu ijosi n'amaraso ava mu mazuru, no mu matwi, no mu myanya y'ibanga."

Avuga ko ibyo bijya kuba umwaba yari yagiye ku ishuri:" Umwana yari yagiye ku ishuri noneho batubwira ko yafashwe ari nkaho ku kigo. Umugabo amujyana ari kumwe n'utundi twana barangije kurya, bari gukina."

Ubu uyu mubyeyi arwarije umwana we mu bitaro bikuru bya Ruhengeli, aho umunyamakuru w'Isango Star yabasanze. Mu bigaragara, umwana ntabwo yarashoboye no kwigenza kubera ko bamwangije cyane, nk'uko umubyeyi we abisobanura.

Yagize ati:" Ari kuva cyane, n'iyo myanya y'ibanga yangiritse. Abaganga bari bari kumudoda, bari kumupima, bavuze ko ari ugufatwa ku ngufu kuko basanze n'ibimenyetso bihari kuko bari bamutanduye."

Bashingiye ku bimenyetso bigaragara n'ibisubizo by'abaganga, Umubyeyi w'umwana asaba ko abakoze ibyo bikorwa bibi bakurikiranwa, bakabiryozwa.

Ati:" Bavuze ko bagiye kumuha ibinini byica udukoko kuko kubona umwana w'imyaka icyenda bamukoreye ihohoterwa ni ikibazo gikomeye. Ni ukumfasha bakankurikiranira uwo muntu kuko birakabije. Bamfasha bakamushakisha bakamuhana ikimukwiriye.

Tuyisenge Vedaste; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyange, avuga ko bamenye ibyo gusambanya uyu mwana ndetse bakomeje gukurikirana ababigize mo uruhare. Ahanya ko bamaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu ifatwa ku ngufu ry'uyu mwana w'imyaka icyenda.

Yagize ati:" Yari ku ishuri noneho mu masaha y'ikiruhuko, icyo dukeka ni uko ashobora kuba yashutswe n'abantu bakuru bamushukishije umugati, baramwangiriza nyine. Hari abatawe muri yombi bakekwaho kuba barabigizemo uruhare."

Ubu abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mugihe hakomeje gukorwa iperereza. Ni mu gihe umwana arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

@Emmnauel BIZIMANA /Isango Star -Nyange mu karere ka Musanze.

 Nov 5, 2025 - 21:01