MUSANZE: abapima ubutaka bahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga rikemura ibibazo byo muri serivise z’ubutaka

Impuguke mu gupima ubutaka ziravuga ko guhambwa ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise z’ubutaka bizakemura ibibazo byo mu mitangire y’izi serivise zirimo gukumira abamamyi, gukorera kuri gahunda ndetse no kwihutisha serive. Ni mugihe ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubutaka kivuga ko aya mahugurwa azagera mu gihugu hose kugira ngo bice akajagari no kwihutisha amadosiye y’abakiriya muri izi serivise z’ubutaka zahujwe n’Irembo.

kwamamaza

Hagamijwe kunoza imitangire ya Servise z’ubutaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka ku bufatanye n’irembo, cyateguye amahugurwa yagenewe abafite aho bahuriye n’imingire y’izi serice.

 Kuri iyi nshuro ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Musanze, aho GASIRABO Athanase ;Perezida w’urugaga rw’abapima ubutaka mu Rwanda, avuga ko bizaca abamamyi.

Ati: “mbere y’aya mahugurwa, byari mu buryo nakwita gakondo, aho niba uri umuturage, aho utuye hose, uri umushoramari, byagusabaga kujya kubaririza abapima ubutaka. Ingaruka zikaba izihe: ni uko hari ubwo wahuraga n’umumamyi cyangwa ibyiyitirira nuko akaguha serivise mbi noneho bikitirirwa rwa rugaga, cya kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka ndetse bikanatanga isura mbi ku gihugu.”

Abatanga serivise zo gupima ubutaka bahawe ubumenyi bavuga ko bizihutisha service batanga kandi bigakorwa kuri gahunda.

Umwe yagize ati: “kubyo twari dusanzwe dukora hari icyari kitubangamiye kuko hari abazaga biyita abanyamwuga nuko bakatuvangira. Ariko icyo aya mahugurwa aje gukemura ni uko ntawuzaza muri uyu mwuga adasanzwe abigenewe. Icyo ni ikibazo ku ba-survey. Naho ikibazo cyari gikomeye ku baturage ni ukuvuga ngo nditabaza uwuhe mupimyi uramfasha.”

MUYOMBANO Sliven; umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe imicungiye y’ubutaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, avuga ko uretse no kuba bizorohereza abakenera izi serivise kuko hari n’abazayikorera bakoresheje Irembo, bizaca n’akajagari.

Ati:“umukiliya yakoraga ingendo zirenze imwe kugira ngo azabone seivise y’ubutaka, uyu munsi azakoresha urubuga rw’ikoranabuhanga, anabone ngo muri aka karere harimo umuntu ushinzwe gupima ubutaka, amwandikire binyuze mu irembo. Ya mpuguke mu gupima ubutaka azahita amuha ubutumwa bumuha gahunda yo kujya gupima bwa butaka ku buryo ya serivise azayibona tavuye iwe mu rugo cyangwa tavuye hafi y’umu agent noneho ibisabwa byose bihite byuzuzwa, noneho na wa mu-survey ahite yohereza dossier.”

“bivuze ko ingendo zo ku karere zizahita zivaho, na za dossier zatindaga ku murenge ngo zishikirizwe Akarere zizavaho.”

Abapima ubutaka bo mu turere two mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburengerezaba twegeranye akarere ka Musanze nibo bitabiriye aya mahugurwa.

Biteganyijwe ko bakomereza mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, aho impuguke mu by’ubutaka zizahurira n’abafite aho bahuriye n’itangwa ry’izi servise, ndetse asorezwe mu karere ka Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo, ahazahurira abo mu turere twegeranye naho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Aug 8, 2024 - 13:38