Musanze: Abagore barataka guhohoterwa batabaza bakitwa abarwayi bo mu mutwe

Abagore bo mu murenge wa GASHAKI batuye mu birwa bya Ruhondo barataka ko bakorerwa ihohoterwa nabo bashakanye maze batabaza bakabagira abarwari bo bo mu mutwe. Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko butari buzi iki kibazo kiriyo ariko bugiye gushaka uko cyacyemuka.

kwamamaza

Bifashishije ingero zabo zigaragaza uko abagore batuye mu birwa bya Ruhondo mu murenge wa Gashaki w'akarere ka Musanze bahohoterwa n’abagabo babo, bavuga ko bababazwa nuko bahohotwa batabaza bakitwa abasazi (abafite ubumuga bwo mu mutwe) kuko bigoye ko hagira urwego rwigerera muri ako gace.

Umwe yagize ati: “barabivuze rwose ngo narasaze kandi ndi muzima n’abantu barabizi!”

Undi ati: “Baba bari ukujinjika (kuducecekesha) ngo tutagira icyo tuvuga nuko ugaceceka. Ntibakwirukana ngo ugire icyo wakora. Hari umudamu bakubise afite inda nuko munda harahungana, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Ntaruka, bamugejejeyo baramutransfera kandi ubuyobozi buri kurebera, ntacyo bwabikoraho. Nuko agaruka mu rugo arwarira aho. (ko mutegera ubuyobozi) kandi twarasaze?! “

“no mu Gakenke nagezeyo ariko baterefona inaha ngo narasaze! Nonese ngo bamukubita agafuni atarasaze! Erega ubwo ndivuza nuko ndekera iyo.”

Abitwa abafite ubumuga bwo mu mutwe ( abasazi) ni abagore bahohoterwa nuko bakambuka bakajya gushaka ubuyobozi. Gusa aho bibera ikibazo ni igihe ubwo buyobozi buterefona abo ku birwa bagahindura uko uwahohotewe.

Abagore bo kur’ibi birwa bavuga ko bibatera agahinda nyuma yo kuba bakubiswe inkoni.

Umwe yagize ati: “ nyine natashye mbabaye ariko nta kundi byagenze naje mu rugo. Ariko nta mahoro nagize .”

Undi ati: “ barakumwaza nuko ukabura uko ubigenza!”

Ku ruhande rw’abagabo bo mu birwa, bavuga ko nta kibazo bagirana n’abagore babo kuko bameze nk’abari muri paradizo.

Umugabo yagize ati: “reka reka aha ntabihari, ni nka paradizo! Rwose nta hohotera rihari.”

Umugore w’uyu mugabo yahise avuga ko umugabo we abeshya, ati: “arabeshya rirahari!”

NSENGIMANA Cloudier; Umuyobozi w'Akarere ka Musanze,   avuga ko atari aziko ariko mu mirwa bimeze. Avuga ko ubuyobozi bugiye kuvugana n’ubuyobozi babegereye kugira ngo begere abaturage bamenye neza ikibazo bafite n’ihohoterwa bakorerwa. Gusa yavuze ko nabo bazajya gusura aba baturage.

Ati: “Hoya nta makuru twari dufite! turanashaka kuzajyayo tukaganira nabo, uko bisa kose ni na byiza ko niba ufitiye umuntu gahunda unayimumenyesha nawe akayitangaho inama cyangwa akamenya n’ibyo Akarere gateganya kubwabo, tunagire n’ibyo tubigisha by’uko bagomba kwitwararikamo.”

Abagore bo mu birwa bya Ruhondo bitabariza kubera akarengane kihohoterwa bakorerwa, dore ko nushoboye kwambuka ngo ajye kuregera ubushobozi, agaruka yagizwe umusazi n'abagabo babangutse mu mazi.

Bavuga ko bituma abagore bagira ikimwaro ndetse bakanahabwa akato hagati muri aya mazi  kuburyo nabandi bahohotewe barwana no kubihisha amaso y’abantu.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- mu birwa bya Ruhondo- Musanze.

 Sep 18, 2024 - 16:46