Mu gihugu hose hatangijwe isuzumangiro ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) hatangijwe kumugaragaro isuzumangiro ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ya tekiniki mu gihugu hose. Atangiza aya masuzuma, umuyobozi mukuru wa NESA yasabye aba banyeshuri kugaragaza ibyo bashoboye muri aya masuzumangiro kuko batorezwa kuva mu mashuri binjira ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Ni isuzumangiro ryatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa 2, aho abanyeshuri basoje icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro batangiye gukora aya masuzumangiro.

Dr. Bernard Bahati, umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) avuga ko ari igihe cyiza kuri aba banyeshuri cyo kugaragaza icyo bashoboye.

Ati "ubu tugeze mu gihe abanyeshuri bagomba kwerekana umusaruro wabo barangiza icyo kiciro cy'amashuri binyuze mu bizamini bya leta, uyu munsi ni nkawo munsi dutangiyeho ibizamini bya leta bitangirana n'amasuzumangiro ariyo yantangiye uyu munsi, akaba yatangiye mu mashuri ya tekinike aho abanyeshuri bari mu mwaka wanyuma bagomba gukora amasuzumangiro". 

Dr. Bernard, akomeza avuga ko ibi bizamini, abanyeshuri baba bagomba kubitsinda neza kuko ubumenyingiro aribwo baba bategerejweho cyane kurusha ibyo biga mu bitabo ndetse ko aribwo bwifashishwa ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri basoje icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye bavuga ko biteguye neza iri suzumangiro ndetse bakemeza ko bateguwe neza kuzahatana ku isoko ry’umurimo.

Umwe ati "twiteguye neza abarimu bacu baradufashije dusubiramo neza kandi n'ibisabwa byose barabidusobanuriye nibyo tugomba gukoresha".

Undi ati "tugomba kwerekana umusaruro w'ibyo tumaze iminsi dukora nubwo hanze hari abantu benshi bize nk'ibi byacu cyangwa bafite imbaraga zo gukora natwe twigirire icyizere kuburyo ku isoko ry'umurimo tuzahangana".

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n’ubumenyingiro bagiye gukora bangana na 26,482 barimo abakobwa 11,976 n’abahungu 14,506 biga mu bigo 330.

Bitaganyijwe ko ibyo bizamini bizabera kuri site 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 19, 2024 - 07:38