MTN yubakiye igikoni urwunge rw’amashuri rwa Bukure

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN, muri gahunda yayo iba buri mwaka yise Yello Care yubakiye igikoni urwunge rw’amashuri rwa Bukure, ruherereye mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, ni igikorwa ubuyobozi bwa MTN buvuga ko ari gahunda igamije gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage bikozwe n’abakozi b’iyi sosiyete.

kwamamaza

Ni gahunda iba buri mwaka aho kuri iyi nshuro abayobozi n’abakozi ba MTN bahisemo gukorera iki gikorwa mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda, aho bubatse igikoni ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Bukure.

Ni igikorwa Bwana Alain Numa umuyobozi muri MTN Rwanda, avuga ko abakozi b’iyi sosiyete bagikora bagamije gufasha abaturage ariko binyuze mu bikorwa by’abakozi n’abayobozi bayo.

Ati "ni gahunda yitwa MTN Yello Care, ni gahunda iba buri mwaka, ni gahunda igamije kugirango buri mukozi wese wa MTN yongere agire umumaro akora mu baturage, impamvu harimo abakozi ni uko buri mukozi wese wa MTN guhera ku muyobozi mukuru kumanuka buri wese agomba kugira uruhare muri iyi gahunda, twaragiye twegera akarere ka Gicumbi tubabaza niba hari aho bakeneye ubundi bushobozi bwinyongera hazamo igikoni, hari ibikoni byinshi mu mashuri atandukanye, bari bafite ibikoni byatekeraga abana bake ariko abana baza kwiyongera uko biyongera ariko igikoni ntikiyongere, nibwo twahisemo kuvuga tuti reka tuzubakire G.S Bukure".       

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko iki gikoni kizafasha muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Ati "abana barererwa kuri iki kigo bagiye kujya bafata ifunguro ryateguwe neza nubundi ryategurwaga neza ariko bigiye kuba akarusho kubera ko ni igikoni kigari gitandukanye n'icyari gihari kandi cyubatse ku buryo burambye, ni igikorwa cyiza twishimiye ndetse tuzakomeza no gusaba ababyeyi barerera kuri iki kigo kuzakomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'ikigo mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugirango ikomeze igende neza nkuko umukuru w'igihugu yifuza ko abana b'abanyarwanda bose bagomba gukura neza yaba mu gihagararo no mu bitekerezo bagakura babashije kubona indyo yuzuye".

Iyi gahunda ya MTN Yellow Care izarangirana n’uku kwezi kwa 6 aho iki gikoni kizaba cyaruzuye kikamurikirwa iki kigo n’abarezi n’ababyeyi bakirereraho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Gicumbi 

 Jun 27, 2024 - 07:49