MTN yateye ibiti ku butaka burenga hegitari 7 yitezweho kuzana impinduka!

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yateye ibiti by’ubwoko butandukanye bigera ku bihumbi 12, ku butaka burenga hegitari 7. Ibi yabigezeho ifatanyije n’abatuye Umurenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge, ubwo bakoraga umuganda usoza Ugushyingo (11) ku musozi wa Nyamweru.

kwamamaza

Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo (11) wabaye kuri uyu wagatandatu, aho MTN Rwanda yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Kanyinya hamwe n’izindi nzego zitandukanye maze hagaterwa ibiti bigera ku bihumbi 12 kuri hectare zirenga 7 z’imisozi y’ahitwa Nyamweru.

MTN Rwanda ivuga ko ibi ari umuhigo weshejwe wo gutera ibiti ibihumbi 25. Nsengumuremyi Concorde; umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, avuga ko “ni igikorwa cy’umuganda twakoze dutera ibiti mu mashyamba hano mu murenge wa Kanyinya. Muby’ukuri, twahisemo hano kubera yuko twahisemo hano kuko twabonaga ariho bikwiye, ubutaka bwarangiritse, umusozi twateyeho ubona ko wahozeho ishyamba ariko nta shyamba rikiriko ndetse n’uduti dusigayeho ubona ko nta musaruro twaduha.”

“twateye kano kugira ngo tuhatere ishyamba ryiza riberanye naho ndetse rizabasha no kuturinda zimwe mu ngaruka zijyanye n’Imihindagurikire y’ibihe, aho bizadufasha gukomeza kubona umwuka mwiza duhumeka, no gukomeza kurwanya isuri kur’uno musozi ndetse no gufasha abaturage baturiye hano kubona bimwe mu bikomoka ku biti yaba ari: imbaho, ibiti byo kubakisha….”

“ icyiyongeraho ni uko bimwe mu biti twateye harimo bimwe bivangwa n’imyaka mu nkengero z’uyu musozi, aho abaturage bahawe n’ibiti bizabafasha kurumbura ubutaka bwabo ku buryo umusaruro w’ibihingwa uziyongera, ndetse n’umusaruro bateganya ku biti bakawubona….”

Nshutiraguma Esperance; Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge, avuga ko iki gice cyatewe ibiti cyahariwe ubukerarugendo ndetse hifuzwa ko hatezwa imbere ariko bigasaba abaturage kuhabungabunga.

Ati: “icya mbere ni igice cyahariwe ubukerarugendo, ni igice gisanzwemo amashyamba kandi twifuza yuko adacika. Turifuza yuko haguma hari amshyamba ndetse naho yari yaragabanyutse tuyatera kugira ngo hazamuke….muzi akamaro k’ishyamba ku gutanga umwuka mwiza.”

“ ikintu dusaba buri wese ni ukuhabungabunga kuko hari uko dutera ibiti nk’uku ugasanga iyo bidacunzwe neza, abaturage batabyutayeho, hari abaragiramo, hari abashobora kuhakorera ibindi bikorwa byose bishobora kuba byakwangiza iryo shyamba rikiri ritoya. Rero turabasaba kugira ngo tujyanemo, bagire uruhare mu kubungabunga ibiti duteye ariko n’ibisanzwe bakomeze babibungabunge, ibikenewe gusarurwa bisarurwe ariko n’ibikeneye kubungabungwa kugira ngo bikure nabyo babyiteho.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba Rwanda, Forestry Authority, itangaza ko muri uyu mwaka biteganyijwe ko mu Rwanda hose hazaterwa ibiti bigera kuri miliyoni 63, bigizwe n’amoko atandukanye arimo ibiti bivangwa n’imyaka, iby’ishyamba, iby’imitako birimo imigano ndetse n’ibiti bitanga imbuto ziribwa.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali. 

 Nov 27, 2023 - 07:58