Moscou yasezeranyije kwisubiza uturere yambuwe n'ingabo za Ukraine two mu ntara yiyometseho.

Dmitri Peskov; Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya[Kremlin] yatangaje ko uturere ingabo za Ukraine bukomeje kwisubiza two mu ntara zo mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine Uburusiya buzongera kutwisubiza kuko ari utwayo.

kwamamaza

Ibi yabisezeranyije kur’uyu wa gatatu, ku ya 5 Ukwakira (10), Dmitri avuga ko utwo  turere tuzahora ari utw’Uburusiya.

Yagize ati: “Uturere tuzafatwa kandi tuzakomeza kugenzura icyifuzo cy’ abaturage cyo kuba mu Burusiya.”

 Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, rimubajije ku mipaka nyayo y’utwo turere twigaruriwe, aho ingabo z’Uburusiya zataye uduce tumwe na tumwe nyuma y’ibitero bya Ukraine.

Ku wa gatatu, nibwo Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku mategeko yemera ku mugaragaro intara ya Kherson na Zaporizhia, zo mu majyepfo ya Ukraine, n'intara ya Donetsk na Lugansk, zo mu burasirazuba bw'igihugu, nk'ibice bigize Uburusiya.

 Ariko kudasobanuka  kw’imipaka birakomeje , icyakora Kremlin ivuga ko muri utwo turere imirwano ikomeje.

 Ku wa gatatu, Ukraine yatangaje ko ingabo zayo zatsinze iz’Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu, nyuma yo gutangaza ko hari intambwe zateye mu ntara  ya Kherson yo mu majyepfo.

 Uburusiya bwatangaje ibi mugihe urugamba rusa naho aribwo rugitangira ku ruhande rwa Ukraine rubuga ko nta butaka bwayo na buke Uburusiya buziyomekaho ndetse n’intara ya Crimee bwiyometseho muri 2014 izayisubiza.

Mu masaha ya saa sita yo kur’uyu wa gatatu, Ukraine yatangaje ko hari indi ntambwe yatewe mu ntambara mu ntara ya  Lugansk (mu burasirazuba),kugeza ubu igice cyayo kinini kigenzurwa n’Uburusiya.

Guverineri wa Lugansk ku ruhande rwa Ukraine, yifashishije urubuga rwa Telegram, yagize ati: "Ubu ni ku mugaragaro. Iherezo ryo kuhisubiza ryatangiye. Uturere twinshi tumaze kwamburwa ingabo z'Uburusiya."

Icyakora Kremlin  izongera kuhisubiza, nubwo ingabo zayo zasubiye inyuma ariko ubwo butaka bugomba komekwa k’Uburusiya. 

 Oct 5, 2022 - 16:10