
MONUSCO yohereje mu Rwanda abarimo abarwanyi ba FDLR batashye ku bushake
Nov 11, 2025 - 11:46
MONUSCO yohereje mu Rwanda abanyarwanda 49 barimo abarwanyi 7 ba FDLR n’abo mu miryango yabo 42, mu rwego rwo gushyira hasi intwaro kw'abarwanyi b'imitwe y'inyeshyamba zirwanira mu mashyamba ya RD Congo no kwimakaza umutekano mu burasirazuba bw'iki gihugu, nk'uko Radio Okapi yabitangaje
kwamamaza
Aba batashye mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi itatu bishyikirije ku bushake MONUSCO nyuma yo kwakira ubutumwa bwayo buhamagarira abarwanyi b’abanyamahanga kuva mu mashyamba, bagashyira intwaro hasi.
Ku wa mbere, ku ya 20 Ugushyingo (11)2025, nibwo banyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu karere ka Rubavu, aho bakiriwe n’inzego z’u Rwanda muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Kuva muri Mutarama (01) 2025, MONUSCO imaze kohereza abanyarwanda 149, barimo abarwanyi 51 n’abo mu miryango yabo 97, mu rwego rwo gushyigikira amahoro no kurwanya ibikorwa bya FDLR.
Radio okapi ivuga ko ibi byakozwe hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinywe tariki 27 Kamena (06) 2025 i Washington hagati ya RDC n’u Rwanda. Inavuga ko kuri iyo nshuro abatashye ari umusaruro w'ubukangurambaga bwakozwe muri Walikale mu guhamagarira abarwaanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu cyabo.
Ni mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na RD Congo ashyize imbere umugambi wo kurandura umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside, maze u Rwanda rukabona gukuraho ubwirinzi bwarwo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


