
Impanuka ikomeye yabaye mu muhanda wa Kampala-Gulu yahitanye abantu barenga 40
Oct 22, 2025 - 11:56
Abantu 46 baguye mu mpanuka ikomeye yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ubwo imodoka nyinshi zagonganiye ku muhanda wa Kampala-Gulu muri Uganda, nk’uko Polisi y’iki gihugu ibitangaza. Ivuga ko impanuka yabaye ubwo imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagendaga mu byerekezo bitandukanye zagonganye, ubwo zageragezaga kunyura ku zindi modoka, harimo ikamyo n’imodoka nto.
kwamamaza
Qmqkuru dukesha BBC avuga ko Polisi yavuguruye umubare w’abitabye Imana. Mbere yari yavuze ko bari 63 ariko nyuma ikaza gusanga yari yabariyemo n'abari bataye ubwenge ariko ubu bari kuvurwa.
Uretse abapfuye biganjemo abari mu modoka ebyiri zari zitwaye abagenzi zajyaga mu byerekezo bitandukanye ari nazo zashakaga kunyuranaho, abandi benshi bakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye by’umujyi wa Kiryandongo.
Umuhanda wa Kampala- Gulu uhuza umurwa mukuru Kampala uri mu majyepfo ndetse n'umujyi wa Gulu wo mu majyaruguru ndetse ni imwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi, Julius Hakiiza, wo muri ako karere kabereyemo iyi mpanuka, yavuze ko yatewe n’imodoka itwara abagenzi yagerageje kunyura ku yindi, igonga indi yari itwaye abagenzi yari iyiturutse imbere. Yongeyeho ko imodoka enye zahise zisanga muri iyo mpanuka.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunyuranaho mu buryo bushobora guteza ibyago. Innavuga ko ibi ari bimwe mu bikomeje gutera impanuka nyinshi mu gihugu cya Uganda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


