Minisitiri w’Intebe wa Nepali yeguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yahitanye abantu 19

Minisitiri w’Intebe wa Nepali, Khadga Prasad Sharma Oli yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, nyuma y’imyigaragambyo yahitanye abantu 19, hagakomereka abasaga 100 kubera guhangana kw'abigaragambya na polisi.

kwamamaza

Minisitiri Khadga yasohoye ibaruwa yandikiye Perezida wa Nepali, asaba kwegura ku mwanya we kugira ngo hafatwe ingamba zishingiye kuri politiki no gukemura ibibazo by’igihugu.

Iyo myigaragambyo yatangiye nyuma y’uko guverinoma ihagaritse imbuga nkoranyambaga 26 zirimonka Facebook, YouTube na X (yahoze ari Twitter), maze biteza umwuka mubi mu gihugu.

Abaturage bateye imyigaragambyo ku wa Mbere tariki 8 Nzeri (09), banenga ihagarikwa ry’imbuga nkoranyambaga no kuba hari inzego zimitse ruswa.

Abatangabuhamya bavuga ko Polisi yakoresheje amasasu y’ukuri, ubwo yahagarikaga abigaragambya bageze hafi y'Inteko Ishinga Amategeko. Muri uko guhangana, abantu 19 barapfuye ndetse ababarirwa mu magana barakomereka.

Gusa ku wa Kabiri mu gitondo, Leta ya Népal yasubijeho imbuga nkoranyambaga, ariko ntibyagabanyije uburakari bw’abaturage.

Mu bice bimwe na bimwe hashyizweho mu bice bimwe na bimwe bya Katmandou birimo ahaherereye  inzu z’umukuru w’igihugu na perezida w’Inteko Ishinga amategeko. Gusa kugeza ubu abaturage benshi bagumye mu myigaragambyo, bashinja guverinoma gukoresha akarengane ndetse no kuba ruswa yarabaye itegeko mu nzego za Leta.

Leta yasezeranyije ko harashyirwaho komisiyo y’ubugenzuzi kugira ngo ibyabaye nk’ibi bitazongera kubaho.

Minisitiri w’Intebe KP Sharma Oli yatangaje ko azagirana ibiganiro n’amashyaka ya politiki mu rwego rwo guhagarika urugomo. Yavuze ko atewe agahinda gakomeye n’ibyabaye, akabyita ibyago bikomeye.

Mbere yo gutangaza ko yeguye  nka Minisitiriw’Intebe ndetse no gutangaza iyi gahunda , bamwe mu bagize guverinoma, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu, bari bamaze kwegura ku mirimo yabo, nk’uko ibinyamakuru byaho byabitangaje.

@rfi

 Sep 9, 2025 - 12:36