Minisitiri b'Uburezi yasabye ababyeyi kutaba indorerezi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye ababyeyi kudakomeza kuba indorerezi mu gihe abana basubiye ku ishuri. Yabasabye gufatanya n’abarezi kugira ngo abana bazabashe gutanga umusaruro ushimishije.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ku wa 8 Nzeri (09) 2025, ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ku rwego rw’Igihugu kuri Groupe Scolaire Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Yagaragaje ko amashuri yiteguye guha abana ubufasha bukenewe kugura ngo batange umusaruro, ariko ko byarushaho igihe ababyeyi babigizemo uruhare. Yabasabye gukurikirana bakamenya uko abana babayeho ku mashuri, bakamenya aho bafite intege nke, ndetse bagafatanya n'abarezi kugira ngo bige neza.

Yagize ati:" Ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana babo bakora. Twasaba ko ababyeyi bajya bagera ku mashuri bakayabaza uko abana babo bari gukora. Ntabwo ari ukurebera gusa, ni ukugira ngo twese dufashanye, dufashe abana bige kandi batsinde.”

Yongeyeho ko gufashanya kugira ngo abana bamenye atari inyungu zabo gusa, ahubwo ari inyungu z’Igihugu.

Minisitiri Nsengimana yasabye kandi abanyeshuri batsinzwe mu mwaka ushize wa 2024/2025 kudacika intege, ahubwo bagomba gusubiramo bakabyaza umusaruro amahirwe mashya babonye.

Ati:" Niba hari abatarashoboye gukora neza umwaka ushize, ntibacike intege ahubwo bumve ko ari amahirwe yo kugira ngo bakore neza ndetse bige bamenye.”

Umwaka w’amashuri mushya watangiye ku wa 8 Nzeri (0 2025, biteganyijwe ko uzasozwa ku wa 3 Nyakanga (07) 2026. Ugizwe n’igihembwe gitatu, kikazarangwamo ibiruhuko bigufi  biri hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu.

 Sep 8, 2025 - 16:39